2025: Abarwaye Malariya 50% bavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima
Ubuzima

2025: Abarwaye Malariya 50% bavuwe n’Abajyanama b’Ubuzima

MICOMYIZA Fidele

April 22, 2026

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC cyashimye umusanzu w’Abajyanama b’Ubuzima mu guhangana n’indwara ya Malariya kuko abasaga 50% mu bayirwaye mu 2025, ari bo babavura, bituma abarwaye iy’igikatu bagabanyuka.

Byagarutsweho mu bukangurambaga bwakozwe na RBC mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 21 Mata 2026 hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima n’iyubahirizwa ry’izindi ngamba mu guhangana n’indwara ya Malariya.

Umukozi wa RBC ushinzwe ubwirinzi mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya Habanabakize Epaphrodite, yashimiye uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu kurwanya iyi ndwara avuga ko iyo umuturage yivuje kare bimurinda kurwara Malariya y’igikatu ishobora no kumutwara ubuzima.

Yagize ati: “Twifuza ko umubare munini w’abivuza Malariya bajya bavurwa n’Abajyanama b’Ubuzima uruhare rwabo ni runini cyane kuberako Malariya iri mu baturage, aho kugira ngo umuturage ajye kwivuza akoze urugendo runini, cyangwa bimufashe umwanya cyangwa izindi mpamvu zatuma atajya kwivuza kare, ibishobora kumutera kurwara Malariya y’igikatu ishobora no kumuhitana”.

Yakomeje avuga ko ubuvuzi bw’abajyanama b’ubuzima ari ubuntu bityo ko bafasha umuturage kubona ubuvuzi bumwegereye ariko kandi nta n’ikindi kiguzi bimusabye.

Yongeyeho ati: “Ubundi twifuza ko 60% by’abaturage bose bavurwa n’abajyanama b’ubuzima, muri raporo y’umwaka ushize hafi 50% by’abarwaye Malariya bavuwe na bo. Umwaka ushize twagize abarengaho gato kuri Miliyoni by’abayirwaye, bivuze ngo abarenga 500 bavuwe n’abajyanama b’ubuzima.

Mukamfizi Alphonsine, umuturage utuye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera yavuze ko ashimira Leta yegereje ubuvuzi abaturage kuko bagabanyije umubare w’abarembera mu rugo.

Yagize ati: “Turashimira Leta y’ubumwe kuberako yatwegereje ubuvuzi, ubundi umuntu yararwaraga akarembera mu rugo, cyangwa se no kugera kwa muganga ukagerayo ugasanga abantu ari benshi ukaba waremberayo ariko ubu urafatwa akantu gato ukirukankira ku mujyanama w’ubuzima akagupima, yasanga ari Malariya akaguha imiti utiriwe ujya gutonda umurongo ku kigondera buzima.

Abajyanama b’Ubuzima ntibafasha mu gusuzuma no kuvura Malariya gusa ahubwo banafasha mu kuyirinda no kuyirwanya batera imiti mu mazu y’abaturage, ubukangurambaga no kubigisha uko bayirinda.

Kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026, Akarere ka Gisagara ni ko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abarwaye Malariya aho barenga ibihumbi 200, aka Gasabo kakagakurikira n’ibihumbi 98 mu gihe Bugesera iza ku mwanya wa 3 n’abarwayi ibihumbi 74.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC cyavuze ko mu gihe abaturage baba bubahirije ingamba zo kurwanya Malariya nko kurara mu nzitiramubu iteye umuti, gusiba ibinogo birekamo amazi imibu yororokeramo, gutera umuti wica udukoko mu nzu, kwihutira ku Mujyanama w’Ubuzima mu gihe waba ukeka ko warwaye Malariya n’izindi.

Icyo kigo kivuga ko mu mwaka wa 2030 Malariya izaba imaze kugabanyuka mu Rwanda ku kigero cya 70%.

Abajyanama b’Ubuzima basuzuma bakanavura Malariya umurwayi atarinze kujya ku Kigo Nderabuzima
Abajyanama b’Ubuzima bafasha mu gutera imiti yica udukoko mu nzu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA