Umuhanzi wo muri Uganda Ykee Benda yahishuye uko yagize ibihe bikomeye byamuteye kugira uburwayi bw’agahinda gakabije nyuma y’urubanza rwo kubona uburenganzira bwo kurera umwana we bikarangira abwimwe agahabwa nyina umubyara.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ‘NBS After 5’ kuri NBS Television cyabaye mu ijoro ry’itariki 21 Mata 2026, agaragaza ko ibihe bya nyuma y’urubanza yaburanyemo n’uwo babyaranye, yimiwemo umwana we byamushegeshe mu gihe cy’imyaka irenga ibiri bikanamutera agahinda gakabije, nubwo yakomezaga kugaragara nk’umuntu wishimye kandi uhorana imbaraga.
Yagize ati: “Nagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo mbe hafi y’umwana wanjye, ariko numvaga ntawunyumva birangira nimwe uburenganzira kuri we, birambabaza cyane.”
Arakomeza ati: “Nyuma yo gutsindwa mu rubanza naburanagamo guhabwa uburenganzira ku mwana wanjye, namaze imyaka igera kuri ibiri n’igice ndi mu bihe by’ihungabana rikomeye, nararyamaga ariko sinsizire, nkumva umutwe wuzuyemo ibitekerezo byo kubura amahoro”
Akomeza abwira abantu ko bakwiye kwita ku buzima bwo mu mutwe kuko guhora uhetse ibibazo n’umunaniro w’amarangamutima igihe kirekire bishobora kugusenyera ubuzima buhoro buhoro.
Ati: “Mujye mwita ku buzima bwo mu mutwe. ‘Stress’ iyo imaze igihe kinini, irasenya.”
Benda akomeza agaragaza ko icyahinduye ubuzima bwe ari igihe umuganga yamubwiraga ko ashobora no gupfa aramutse adafashe ingamba zo kugabanya umuhangayiko. Avuga ko ibyo byamubereye nk’isomo rikomeye ryamufashije gutangira kwiyitaho.
Agatangira urugendo rwo kwiyubaka no kwiyitaho, ndetse byamutwaye amezi arenga 15 kugira ngo yongere kumva agarutse mu buzima busanzwe.
Icyakora ngo icyashyize akadomo kuri ibyo bibazo ni uko yafashe icyemezo cyamugoye cyo guhagarika urugamba rwo kurwanira umwana we, kugira ngo atange amahoro kandi ayihe.
Ykee Benda yamaze imyaka ari mu rubanza rwo guhabwa uburenganzira bwo kwita ku mwana we mu myaka ya za 2022 na 2023.
Icyakora kugeza ubu uwo muhanzi avuga ko ari mu buzima bushya cyane ko aherutse no gukorana ubumwe n’umukunzi we Emilly Nyawira bwabaye tariki 13 Nzeri 2025.
