Abantu 13 bapfuye abandi batanu bakomeretswa bikomeye n’ibiturika byabereye mu ruganda rutunganya ibishashi biturikirizwa mu birori,(fireworks), ruherereye mu Majyepfo y’u Buhinde muri Leta ya Kerala mu mujyi wa Thrissur.
Iyo mpanuka yabaye ku wa 21 Mata, Ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangaje kuri uyu wa Gatatu ko aho yabereye hari abantu 40 bari mu mirimo yo gutunganya ibishashi.
Iyi mpanuka ije nyuma y’uko ku Cyumweru gishize abandi bantu 25 bishwe n’ibyaturikiye mu ruganda ruri muri Leta ya Tamil Nadu.
Urusaku rw’ibyaturikiye i Thrissur rwumvikanye muri kilometero nyinshi aho byangije inzu z’abaturage ndetse abandi bakeka ko ari umutingito.
Minisitiri w’Imari n’Umutungo wa Leta muri Kerala, K Rajan, yabwiye BBC ko izo nganda zose zitunganya ibishashi n’ibindi bijyanye na byo zari zarabiherewe uburenganzira mu rwego rwo kwitegura umunsi ukomeye wizihizwa buri mwaka w’idini ry’Abahindu.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yihanganishije imiryango yagize ibyago ndetse ategeka ko bahabwa inkunga mu rwego rwo kubafata no kuvuza abakomeretse.