Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abametodisite (Eglise Méthodiste Libre au Rwanda, EMLR) akaba n’umushumba waryo ku rwego rw’Isi, Musenyeri Samuel Kayinamura, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari umwanya wo gutekereza ku mateka y’u Rwanda kandi ko Itorero ryahisemo izi gahunda nk’inshingano bagomba gushyira mu bikorwa.
Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni imwe mu minsi 100. Mu bibukwa harimo abari abakirisitu n’abashumba b’Itorero EMLR bishwe bazira kuba Abatutsi.
Gahunda zo kwibuka zabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, gikomereza kuri Paruwasi Katedarali Gikondo ahashyizwe indabo ku cyimenyetso kiriho amazina y’abakirisitu n’abashumba ba EMLR bazize Jenoside, mu rwego rwo kubaha icyubahiro bambuwe n’abicanyi.
Musenyeri Kayinamura yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo gutekereza ku mateka y’u Rwanda, hazirikanwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yagize ati: “N’iyi nshingano yo kwibuka tuyikore tubivanye ku mutima kuko ni umwanya wo gutekereza ku mateka yacu bigatuma tuvanamo amasomo, tukibuka twiyubaka, bikaba indahiro ko Jenoside itazongera ukundi.
Ni umwanya wo gusubiza agaciro abishwe mu 1994 kandi tukabazirikana, babizize uko baremwe, abana bishwe ni bo bakabaye bahagaze hano ari Abasenyeri bari mu nshingano zitandukanye.”
Musenyeri Kayinamura yeretse Abashumba n’abakirisitu ko bakwiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakabizirikana mu nyigisho zabo, bagahugurana ariko cyane cyane bakigisha abana babo ubumwe bityo bakabaraga igihugu cyiza.
Pasiteri Janvier Nsengiyumva ukorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi Cathédral i Gikondo, avuga ko Kwibuka ku bakirisitu ari ngombwa cyane kuko umukirisitu nyawe ari umenya iyo ava n’iyo agana.
Ati: “Nk’Itorero kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biradukomeza haba kugaragaza agakiza k’ukuri, no kugaragaza ubukirisitu nyabwo. Harimo no kwibuka, kuko iyo twibuka bituma tubasha kwirinda ko ibyabaye bitazongera kuba. Tugaharanira ubumwe, tukigisha ubumwe kandi tugasigasira ko ibyagezweho nta na kimwe kigomba kwangirika.”
Pasteur Silas Imaniragaba ukorera kuri Paruwasi ya Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari igikorwa bafata nk’inshingano.
Ati: “Nk’Itorero igikorwa cyo kwibuka tugifata nk’ikidusubizamo imbaraga kikaduha ndetse no kurushaho gutekereza ku mateka yacu no ku mateka y’igihugu cyacu kugira ngo tubashe kuyobora Abakirisitu bacu mu buryo butuma bafata ingamba kimwe nk’abandi banyarwanda, zo gusigasira ubumwe bwacu ndetse no gutegura imbere heza.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, Monique Huss, avuga ko abakirisitu b’Itorero ari nabo baturage ba Leta bityo ko umukirisitu mwiza aba ari n’umuturage mwiza. Yagize ati: “Ubutumwa mwiza ni ubuduhindura, ni ubuhindura n’abaturage, natwe nk’ubuyobozi bwa Leta tuzavuga abaturage batwumve.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bushima intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bigizwemo uruhare n’Amadini n’Amatorero, bukongeraho ko ubutumwa mwiza ari intwaro ikomeza abababaye ndetse n’u Rwanda kandi bugashishikariza Abakirisitu kwitabira gahunda za Leta.
Ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda bwashyizwe hanze mu 2025, bwagaragaje ko amadini n’amatorero agira uruhare mu gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu babibona batyo, 68.7% batekereza ko urwo ruhare ari runini, mu gihe abangana na 30.3% bo batekereza ko ruringaniye. Abatekereza ko amadini n’amatorero bigira uruhare muri gahunda y’Ubumwe bw’Abanyarwanda babishingira cyane cyane ku bikorwa by’isanamitima amadini yagiye agiramo uruhare, nko gukangurira abakoze icyaha cya Jenoside kwemera uruhare rwabo no gusaba imbabazi.
















