Abantu 20 bapfuye abandi 70 barakomereka nyuma y’igisasu cyaturikiye muri gari ya moshi yari igeze kuri sitasiyo ya Chaman Phatak i Quetta, mu mujyi wa w’akarere ka Balochistan mu Burengerazuba bwa Pakistan. Iyo Bisi yari itwaye abasirikare n’imiryango yabo bari bagiye mu biruhuko byo kwishimira Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano z’icyo Gihugu.
Icyo gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi, kigabwe n’umutwe witwaje intwaro wa Balochistan Liberation Army (BLA) wavuze ko ari igitero cy’ubwiyahuzi. Umwe mu baturage wagizweho ingaruka n’icyo gitero yabwiye BBC ko igihe igisasu cyaturikaga we n’umuryango bari bakiryamye ndetse amadirishya y’inzu ye biri mu byasenywe n’icyo gisasu. Polisi yo muri Balochistan yemeje ko abantu 20 ari bo bitabye Imana ariko imibare ishobora kuza kwiyongera.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif yamaganye icyo gitero, avuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’intagondwa bidashobora guca intege icyemezo cy’abaturage ba Pakistan, avuga ko Igihugu cyifatanyije n’abagize ibyago mu bihe by’akababaro.
Si ubwa mbere Balochistan Liberation Army (BLA) igabye ibitero kuri za gari ya moshi kuko no mu myaka ishize gari ya moshi ya Jaffar Express yagabweho ibitero inshuro nyinshi n’uwo mutwe, mu gihe muri Werurwe 2025 izo ntagondwa zafashe bugwate abagenzi bari muri gari ya moshi yaganaga i Peshawar.
Umutwe wa BLA ushinja Leta ya Pakistan gukoresha umutungo kamere mwinshi w’iyo ntara nini mu gihugu, ariko abaturage baho ntibabyungukiremo. Iyo ntara ikaba yihariye hafi 44% by’ubuso bwa Pakistan ariko ituwe na 5% by’abaturage ba Pakistan mu barenga miliyoni 240.
