Nyuma y’Imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihagaritswe n’Ingabo zari iza RPA- Inkotanyi, abayikoze bagahamwa n’icyaha ndetse bagahabwa n’igihano batangiye kugisoza, impungenge zari zisigaye zari imyitwarire bazagira nibagera mu muryango nyarwanda utandukanye cyane n’uwo bahozemo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE ifatanyije n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora, RCS batangije gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, aho abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazajya bahabwa amahugurwa abategurira gusubira mu buzima busanzwe mu gihe basoje igihano cyabo, aha bigishwa indangagaciro na kirazira, imyitwarire y’Umunyarwanda ukwiriye, aho Igihugu kigeze, n’ibindi bizatuma baba abaturanyi beza ku baturage basanze.
Ayo mahugurwa abaye ku nshuro ya 8 aho abasaga 644 basoje amahugurwa y’Ukwezi yatangiye ku wa 18 Gicurasi kugera ku wa 12 Kamena 2026.
Rutebuka Francois ufite imyaka 77 asoje igihano cy’Imyaka 30 ku bw’Icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoze, yashimiye cyane iyi gahunda avuga ko ari ingenzi kuko imyaka yari amaze atari azi uko hanze hameze cyangwa uko yari kuzifata ahageze.
Yagize ati: “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane, twize byinshi, twiteguye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu, nasabye imbabazi abo nahemukiye kandi rwose narahindutse, ndashimira MINUBUMWE na RCS ku mwanya bafashe bakaduhugura kugira ngo tuzabe abaturage beza kandi ayo mahirwe ntituzayapfusha ubusa.”
Abavandimwe n’inshuti bari baje gucyura ababo basoje amahugurwa baganiriye na Imvaho Nshya bayigaragarije amarangamutima yabo.
Mukamana Virginie utuye Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yaje gucyura se urangije igihano cy’imyaka 19, yagize ati: “Ni ukuri ndishimye cyane pe, kubona data asoje igihano cye ndetse akaba yaranahuguriwe kubana neza n’abandi, birashimishije cyane yansize nkiri muto nkiga, none agarutse narabaye umubyeyi w’abana bane, birashimishije cyane kongera kubona umuryango wuzuye.”
Yakomeje avuga ko baticaye gusa ngo baterere agati mu ryiyo ahubwo bakomeje kwegera umuryango yahemukiye, basabye imbabazi, bariyunze ndetse babanye neza, yashimiye Leta yafashije umubyeyi wabo guhinduka ndetse yizeza ko bazakomeza kumuba hafi kugeza yisanze mu muryango nyarwanda.
Kankesha Philomène utuye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, wari waje gucyura Musaza we usoje igihano cy’imyaka 19 ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko bashimishijwe cyane no kubona umuvandimwe wabo asoje igihano kuko yari amukeneye cyane ngo bubake umuryango wabo ndetse n’umuryango nyarwanda.
Yagize ati: “Ni ibyishimo kuri njye, ku muryango nyarwanda, ndetse no ku gihugu, amaboko ye nari nyakeneye ngo twubake umuryango wacu, umuryango wari umukumbuye cyane pe, iyo umuvandimwe wawe ari mu igororero yarakoze Jenoside, nawe uba ufite ipfunwe, natwe byatubayeho, twiyunze n’umuryango yahemukiye ubu tubanye neza.”
Yakomeje ashimira cyane Leta yu Rwanda agira ati: “Urebye uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo wakumva ko umuntu wayikoze yaba afashwe gutya, basa neza, arishimye kandi byose ni ukubera ubuyobozi bwiza, ni ukuri Imana ijye iturindira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi yumve ko tumushimiye.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yavuze ko bafite akazi kenshi ko kuganiriza abaturage babo ndetse no kubaba hafi. Yagize ati: “Aba basoje igihano cyabo twiteguye kubafasha no kubaba hafi, ni yo mpamvu twaje kugira ngo duhuze amaboko kugira ngo twirinde icyo ari cyo cyose cyasubiza inyuma urugero rwiza rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa tugezeho.”
Yakomeje agira ati” kuba dufite hafi kimwe cya kabiri muri aba batashye bisobanuye ko dufite akazi kenshi ko kuganiriza abaturage bacu, dufite abagororwa 287 batashye muri aba 644, uko dufite umubare munini w’abafungurwa ni nako dufite umubare munini wabagizweho ingaruka kurusha abandi, yijeje ko bagiye gukora ibishoboka byose nko kwigisha ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, gukurikirana uko abaturage babanye muri sosiyete, kubigisha amategeko agenga Igihugu, kongera kubibutsa ingaruka twagize n’ibindi.”
Kuva iyi gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa yatangizwa na MINUBUMWE ifatanyije n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora muri Werurwe 2025, hamaze guhugurwa abagororwa 2 748 barimo abagabo 2 544 n’abagore 204. Abagabo bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke, abagore bagahugurirwa mu Igororero rya Nyamagabe.







