Umugabo witwa Nsanzimana Justin yasanzwe mu nzu yabagamo amanitse mu mugozi yapfuye, mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Gihara, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bikaba bikekwa ko yiyahuye nubwo iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane neza intandaro y’uru rupfu.
Aya makuru yamenyekanye ku wa 20 Nyakanga 2026, nyuma y’uko umwe mu baturanyi ba Nsanzimana yumvise radiyo yo mu nzu ye ikomeje gucuranga indirimbo ntawuyigabanya, akagerageza kumukomangira inshuro nyinshi ariko ntiyakingura, bituma ahamagara umwe mu bavandimwe b’uyu wiyahuye.
Bageze aho yabaga, basanze inzu ifunze neza, nta kimenyetso kigaragaza ko hari uwigeze ayinjiramo cyangwa ayisohokamo, nibwo bahise bafata umwanzuro wo gushaka uko binjira mu nzu maze bakuraho akantu ko ku idirishya barebye babona Nsanzimana amanitse mu mugozi yamaze kwitaba Imana.
Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Rwagatare Benoit, yavuze ko aheruka kumubona ku wa Gatanu aho bari basangiye inzoga nk’uko bisanzwe, kandi icyo gihe ngo yabonaga nta kibazo afite.
Yagize ati: “Namubonye ku wa Gatanu twarasangiye, nta kibazo nabonaga afite, bukeye abo bakoranaga baramuhamagaye ngo aze ku kazi, ababwira ko agiye kuza ariko ntiyigeze ahagera. Nimugoroba telefone ye ntiyongeye kuboneka, ariko ntitwabifashe nk’ikibazo gikomeye kuko yajyaga akora ibiraka by’ubushoferi rimwe na rimwe akamara igihe ataragaruka.”
Yakomeje avuga ko ku Cyumweru nta muntu wigeze amubona, kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo umuturanyi yabamenyeshaga ko radiyo yo mu nzu ye irimo gucuranga bagerageje gukomanga no kumuhamagara bakaba babona nta muntu ukingura kandi bumva hakinze.
Ati: “Twahise duhamagara abayobozi ngo badufashe, dukuyemo akantu ko ku idirishya ni bwo twamubonye amanitse mu mugozi, yari yamaze gupfa.”
Umwe mu baturage bahageze nyuma y’uko inkuru imenyekanye, Umuhoza Henriette, yavuze ko Nsanzimana yari asanzwe ari umuntu ujya mu kazi kandi atari amaze iminsi agaragara muri aka gace.
Yagize ati: “Twasanze amanitse, ariko kubera ko tutazi ikibazo yaba yari afite, turasaba ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yemeje aya makuru, avuga ko inzego zirimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) zahise zitabara kandi zikaba zikomeje gukusanya ibimenyetso.
Yagize ati: “Amakuru twayamenye, kandi ubu tuvugana Polisi na RIB niho bari, bari gukora iperereza, buriya impamvu nyakuri y’uru rupfu iramenyekana hamaze gukusanywa ibimenyetso, dutegereje ibiri buve mu iperereza.”
Abagize umuryango wa nyakwigendera bavuga ko yari asanzwe abana n’umugore we, ariko ko bari bamaze hafi ibyumweru bibiri batabana kuko umugore yari yarigendeye.