Burera: Abaturage barifuza kubakirwa isoko rya kijyambere rya Butaro
Ubukungu

Burera: Abaturage barifuza kubakirwa isoko rya kijyambere rya Butaro

NGABOYABAHIZI PROTAIS

July 21, 2026

Abakorera n’abagana isoko rya Butaro riherereye mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, bavuga ko batewe impungenge nuko rishaje ndetse n’ubuto bwaryo bavuga ko butakijyanye n’ubwiyongere bw’abarikoreramo n’abarigana. Basaba ko ryubakirwa inyubako igezweho kugira ngo ribashe kubafasha gukora ubucuruzi mu mutekano no mu isuku.

Iri soko rimaze imyaka isaga 20, rikoreshwa, abaturage bavuga ko ibisenge byaryo bishaje ku buryo mu gihe cy’imvura amazi ava ku mabati yinjira imbere mu isoko, akiyongeraho amazi amanuka ava ku musozi ndetse n’aturuka mu gishanga cya Rugezi, bikarushaho gutuma ryuzura amazi.

Iyo amazi yuzuye imbere mu isoko, usanga abacuruzi bamwe bahagarika ibikorwa byabo, abandi bakimura ibicuruzwa kugira ngo bitangirika, ibintu bavuga ko bibateza igihombo ndetse bikabangamira abakiliya. Umwe mu bagana iri soko, Mukansanga Verdianne yavuze ko igihe cy’imvura kibagora cyane, bagiye guhahiramo, bituma biganyira kurijyamo guhaha.

Yagize ati: “Iyo imvura iguye usanga amazi yuzuye mu isoko ku buryo kugenda biba ikibazo. Hari n’igihe abakiliya bahitamo kwigendera bataguze kuko batinya kunyagirwa cyangwa kunyura mu byondo. Twifuza kubona isoko rijyanye n’igihe.”

Umwe mu bacuruzi bahakorera, Kabarisa Eugenie yavuze ko ubucuruzi bwabo bukomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku miterere y’iri soko rimaze gusaza ndetse n’ubuto bwaryo, bakaba babangamiwe n’amazi yireka aho hantu mu isoko ikindi ngo hakaba harimo n’ibinogo bibika amazi nayo akurura ibizenga by’amazi mu isoko.

Yagize ati: “Iyo amazi yinjiye mu isoko hari ibicuruzwa byangirika, cyane cyane imboga, imbuto n’ibindi byangirika vuba. Hari n’abakiliya batagaruka iyo babonye uko isoko rimeze. Ibyo bidutera igihombo kuko tugurisha make cyangwa tukabura abakiliya.”

Nsabimana Jean Baptiste na we acururiza mu isoko rya Butaro, na we yavuze ko ikibazo atari amazi gusa, ahubwo n’ubuto bw’isoko butuma habaho umubyigano, ku munsi w’isoko. Yagize ati: “Isoko rimaze kuba rito ugereranyije n’umubare w’abarikoreramo. Hari igihe usanga abacuruzi babuze aho bashyira ibicuruzwa, abakiliya na bo bakagorwa no kunyura hagati y’ameza. Turifuza isoko rinini kandi rifite ibisenge byiza, imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa remezo bigezweho.”

Abakora ubucuruzi bavuga ko gukorera mu isoko rifite ibibazo nk’ibi bibagiraho ingaruka zirimo kwangirika kw’ibicuruzwa, kugabanyuka kw’abakiliya, igihombo gituruka ku bicuruzwa bitakigurishijwe cyangwa byangiritse, ndetse no gukora mu buzima butameze neza bitewe n’amazi n’ibyondo byinjira mu isoko.

Banavuga ko isoko rya kijyambere ryafasha kongera ubucuruzi, rigakurura abakiliya benshi, rikazamura isuku n’umutekano, ndetse rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’abaturage n’Akarere muri rusange. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko ubuyobozi bwako buzi ikibazo cy’isoko rya Butaro ndetse ko abaturage bakeneye isoko rijyanye n’igihe, kandi ahantu hatekanye.

Yagize ati: “Isoko rya Butaro kugeza ubu ntiryari ryabona ingengo y’imari yo kuryubaka. Kuri ubu turacyayishakisha ndetse n’abafatanyabikorwa bazadufasha kugira ngo hubakwe isoko rya kijyambere rijyanye n’igihe. Ibyo nibimara kuboneka, abaturage bo mu Murenge wa Butaro bazubakirwa isoko ribakwiriye kandi rijyanye n’igihe.”

Iri soko rya Butaro rirema inshuro 2 ku wa Mbere no ku wa Gatanu mu cyumweru, aho rihurirwamo n’abasaga 2 000, baturutse mu Turere twa Musanze na Gakenke ndetse n’abo mu yindi Mirenge y’Akarere ka Burera.

Abaturage bavuga ko gahunda ubuyobozi bwabijeje iramutse ishyizwe mu bikorwa vuba, bakubakirwa isoko rigezweho bizabafasha gukora ubucuruzi mu buryo buboneye, birinde igihombo baterwa n’imiterere y’isoko rishaje, kandi banoze serivisi zihabwa abarigana.

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Butaro rishaje bifuza ko bakubakirwa irya kijyambere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA