USA yagabye ibitero kuri Iran mu guhorera abasirikare bayo baherutse kwicwa
Mu Mahanga

USA yagabye ibitero kuri Iran mu guhorera abasirikare bayo baherutse kwicwa

KAMALIZA AGNES

July 21, 2026

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) cyatangaje ko cyongeye kugaba ibitero kabuhariwe ku birindiro bya Iran kugira ngo biyice intege nyuma y’uko Perezida Donald Trump, arahiriye guhana yihanukiriye icyo gihugu ashinja kwica abasirikare be, bagera kuri 17 barimo 3 baherutse kwicirwa muri Jordan na Iraq.

BBC yatangaje ko mu gusubiza ibyo bitero Iran yarashe amato abiri atwara peteroli yari mu muhora wa Hormuz inarasa ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan. Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian yahise atangaza ko igihugu cye kiri mu ntambara yeruye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) zatangaje ko ibitero byibasiye ibigo by’ubuyobozi bw’ingabo za Iran n’ubwirinzi bwayo bwo mu kirere. Nubwo ibyo bitero bigikomeje ariko CENTCOM yavuze ko amato y’ubucuruzi agikomeje kunyura mu muhora wa Hormuz mu gihe Iran yatangaje ko ingabo zayo zarashe amato ya peteroli yashakaga kunyura muri uwo muhora.

Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe kugenzura umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja, (UKMTO) cyatangaje ko ubwato bumwe butwara peteroli bwari mu muhora wa Hormuz bwamenyesheje ko bwarashwe n’igisasu kitazwi inkomoko.

Amakuru y’ibanze y’ikigo Kpler gikurikirana ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja agaragaza ko ku wa 20 Nyakanga amato atandatu atwara peteroli n’imizigo yambutse Hormuz; aya makuru akaba agaragaza ko umubare w’amato yambukaga uyu muhora wagabanyutse ugereranyije n’amato umunani yawambutse ku wa 19 Nyakanga 2026.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA