Gucunga umutekano nk’inkingi y’iterambere bisaba ko habaho abacunga umutekano mu buryo bw’umwuga, bityo abacunga umutekano 35, bamaze amezi atatu bahugurwa ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu na Delta Security Campany, bijeje ko amasomo bahawe bazayashyira mu bikorwa, bizeza ko bazakora kinyamwuga bagendeye ku kurangwa n’ikinyabupfura.
Umwe mu bahawe amasomo yo gucunga umutekano, Nikuze, yavuze ko by’umwihariko nk’umukobwa, amasomo bahawe azamufasha kurinda ibintu n’abantu mu buryo bwa kinyamwuga. Yagize ati: “Amasomo twize azadufasha kurinda abantu n’ibintu ukamenya uko uzajya wirinda ibyaha n’abashobora kuguteza ibyaha, ubasha kumenya uko ubyitwaramo. Amasomo twiga aba ari ingenzi mu buzima kuko agufasha kwirwanaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Numvaga nzaba umusirikare ariko ntibyankundira, mfata umwanzuro ko nzajya mu gucunga umutekano, ikizanshoboza cya mbere ni ukwiyemeza, kwigirira icyizere n’uburere bugufasha gukora neza akazi nta kiguhutaza.” Yavuze kandi ko ashishikariza abakobwa kwitinyuka, bakareka kwisuzugura kuko n’abakobwa bashoboye.
Munezero David wabaye uwa mbere mu gutsinda amasomo bahawe ku gucunga umutekano, yavuze ko yamugriye akamaro yahigiye indangagaciro n’ikinyabupfura n’ibindi bikubiye mu kunoza akazi ke neza.
Ati: “Ibyo nungukiye muri aya mezi 3, twakuyemo indangagaciro n’ikinyabupfura, twize amasomo 20 harimo imitangire ya serivisi inoze, iby’ibanze mu mategeko mpanabyaha, kwirwanaho, twize tekiniki zo kwitegereza no gusaka, akarasisi… Dufite ubushobozi hari uwumva ko atashobora gucunga umutekano nijoro ntiyagashobora, aya mahugurwa yaradutinyuye tukaba dushobora gucunga umutekano aho ari ho hose mu gihugu.”
Umuyobozi Mukuru wa Delta Security Company Dr Nkurunziza Andrew, yavuze ko abahawe amasomo bahuguwe by’umwihariko ku gucunga umutekano no gutanga serivisi nziza. Ati: “Amahugurwa amaze amezi atatu nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ibigo byigenga bicunga umutekano, kurinda ibintu n’abantu umutekano mu nzego zitandukanye harimo gusaka, kurinda ibisambo, kumenya umuntu ushobora kuba yazana ibikoresho bishobora kuba byabangamira umutekano. Icy’ingenzi ni ukurinda ibintu n’abantu no gutanga serivisi nziza.”
Abo banyeshuri bashishikarijwe gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’ibikorwa remezo bitandukanye biba biboneka, abashoramari baturuka hirya no hino ku Isi baza gushora imari mu gihugu baba bakeneye ko bacungirwa umutekano kandi bigakorwa kinyamwuga. Ku bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga kandi iyo abantu batera imbere banakenera serivisi zimwe na zimwe, akaba ari yo mpamvu ibihugu byo hirya no hino bijya biza gusura u Rwanda baje kureba uburyo rutera imbere.
Ikindi abasoje amasomo basabwa kugaragaza mu kazi ni ugushishoza, ibyaha bijyanye n’iterambere hajya humvikana hirya no hino ku Isi ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bishobora gukorerwa aho ucunga umutekano arinze, asabwa gushishoza, kwitegereza no gusaka. Gukora kinyamwuga, amasomo bize bakayashyira mu bikorwa bityo akaba ari yo mpamvu banasabwa gukorana ikinyabupfura.





