Mukura VS yatandukanye n’umutoza mushya ataratoza
Amakuru

Mukura VS yatandukanye n’umutoza mushya ataratoza

SHEMA IVAN

July 20, 2026

Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Tomáš Trucha wari utaratangira akazi muri iyi kipe. Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ni bwo uyu mutoza w’imyaka 53 yageze mu Rwanda, ahita yerekeza i Huye gufasha iyi kipe mu myiteguro y’umwaka w’imikino utaha wa 2026/27.

Mu itangazo Mukura VS yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nyakanga 2026 yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba uyu mutoza yabonye akandi kazi, impande zombi zemerenya gutandukana mu bwumvikane.

Yagize iti: “Nubwo impande zombi zari zamaze kugirana amasezerano kandi Umutoza Trucha akaba yari yamaze kugera mu Karere ka Huye, nyuma yaje kwemera andi mahirwe y’akazi yabonye. Kubera iyo mpamvu, ikipe n’umutoza bemeranyije gusesa amasezerano mbere y’uko atangira inshingano ze.”

Mukura VS yongeyeho ko Trucha yubahirije ibisabwa n’amasezerano yari yaragiranye n’iyi kipe, yishyura amafaranga bari barumvikanye kugira ngo ayo masezerano aseswe. Ubuyobozi bwa Mukura VS bwahise butangira gahunda yo gushaka undi mutoza uzasimbura Trucha, kugira ngo ikipe ibone uzayobora ibikorwa byayo bya tekiniki.

Mu rwego rwo kwitegura neza umwaka mushya w’imikino ikomeje kwiyubaka ifite abakinnyi bashya barimo Freedom Mungudit wakiniraga Lugazi FC yo muri Uganda, Niyonizeye Telesphore wavuye muri AS Muhanga na Ndagijimana Leandre wavuye muri Gasogi United.

Umutoza Tomáš Trucha yatandukanye na Mukura VS nyuma y’umunsi umwe gusa ageze mu Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA