Abagize Itsinda ryamamaye ku Isi muri Music rya UB40 riri kumwe n’umuhanzi uzwiho ijwi ryiza Ali Campbell bamaze kugera i Kigali aho bategerejwe gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo kiri bubere muri BK Arena.
Ni igitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibyo bise “The Big Love Tour” bateganya gukora mu rwego rwo guhuza urukundo, amahoro n’ubumwe, indangagaciro za Reggae bamamaje kuva mu myaka myinshi ishize.
Ni igitaramo cyateguwe ku bufatanye na BK Arena aho abatari bake mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda basanzwe barihebeye abo bahanzi kubera gukurikira ibihangano n’ibitaramo byabo bari basanzwe bakorera i Burayi no muri Amerika, babukereye ngo baze kuba bahibereye bataramane na bo.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kiri bube mu ijoro ry’itariki 9 Kamena 2026, aho kwitabira icyo gitaramo ku bakuze ari ikimenyetso cyo kwiyibutsa byaranze ubuto bwabo, mu gihe ku rubyiruko biri bube ari amahirwe yo kubona imbonankubone itsinda rya UB40 ryanditse izina mu mateka ya reggae.
UB40 yashingiwe mu Bwongereza mu mwaka wa 1978, rikaba ryarahinduye isura ya reggae riyihuza n’indi njyana nka pop na dub, imenyekana ku ndirimbo nka ‘Red Red Wine’, ‘Kingston town’, ‘I can’t help fall in love with you’, ‘Please don’t make me Cry’ n’izindi.
Mu gihe Ali Campbell we yabaye ijwi nyamukuru ry’iri tsinda imyaka myinshi, ni umwe mu batumye UB40 iba ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga.
