Ngezahayo Jean Claude wo mu Kagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko inka yorojwe nyuma y’igihe kirekire atagira inka, ayitezeho kumuhindurira imibereho, ikamufasha kwiteza imbere.
Ngezahayo avuga ko nyuma yuko ubworozi umuryango we wari ufite bwibasiwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na mbere yaho, aho basahurwaga ndetse bakanyagwa, byagoranye kongera kugira ubushobozi bwo kwigurira inka ngo yongere yorore.
Avuga ko ubuzima bwagiye butamworohera ndetse akimuka aho yarokokeye i Nyaruguru akajya gushakira ubuzima mu Mutara.
Ashima abatekereje kumuremera bakamuha inka nziza ahamya ko igiye kumuhindurira imibereho.
Ati: “Iyi nka ni umugisha ukomeye ku muryango wanjye. Ubu urugo rugiye gususuruka, ubuzima twarimo butagira inka ntibwari bwiza aho tutabonaga amata by’umwihariko ku bana bakaba batari mu buzima bwiza, ubu rero iyi nka igiye gutuma abana banywa amata bagubwe neza ndetse bagire imikurire myiza.”
Akomeza agira ati: “Mvuze kubona amata, ariko amata bivuze ubuzima n’amafaranga. Nzayitaho impe umukamo uhagije tubone ayo tunywa ndetse tunagurishe bityo inagire uruhare no mu bukungu bwacu.”
Uyu muturage kandi avuga ko iyi nka igiye no gutuma abona ifumbire bityo n’ubuhinzi bwe bwongere umusaruro.
Ati: “Ikindi ntegereje kuri iyi nka ni uko izampa ifumbire bityo ubuhinzi nakoraga nta fumbire bukazarushaho gutanga umusaruro. Ndashima igikorwa cy’urukundo cyatekerejwe n’abavandimwe bakorera muri aka Karere aho babanye na njye muri iki gihe twibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yongeyeho ati: “Mu bintu bihumuriza uwarokotse harimo kubona hari abamwitayeho, hari abamwumva bakamuhumuriza byongera kudukomeza no kutwereka ko tutari twenyine. Turashima cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko abakozi bakusanyije ubushobozi begeranya agera kuri miliyoni 2 kugira ngo baremere uyu muturage aho yahawe inka, imiti yayo ndetse akazakorerwa n’ibindi bikorwa bikeneye ubufasha mu muryango we.
Ati: “Turashima buri wese wagize icyo akora kugira ngo turemere uyu muntu utari ufite ubushobozi bwo kongera kwigurira Inka. Twizeye ko umwaka utaha mu bihe nk’ibi azaba agaragaza impinduka mu mibereho ye ari nako anatera intambwe mu kwiyubaka.
Ku bufatanye bw’ubuyobozi, inzego z’abikorera ndetse b’ibigo bya Leta tuzakomeza iyi gahunda yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubufasha birimo n’ubu buryo bwo kuremera abadafite inka.”
