Gatsibo: Bahangayikiye umukecuru w’imyaka 72 uba mu nzu yaguye uruhande rumwe 
Imibereho

Gatsibo: Bahangayikiye umukecuru w’imyaka 72 uba mu nzu yaguye uruhande rumwe 

HITIMANA SERVAND

May 11, 2026

Ubuzima bwa Nyirabunane Thérésie w’imyaka 72 buhangayikishije abaturanyi be mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nyagitabire, Umurenge wa Nyagihanga  mu Karere ka Gatsibo, kuko amaze umwaka mu nzu yaguye uruhande rumwe kandi adafite ubushobozi bwo kuyisana. 

Aba baturage barasaba ubuyobozi kugoboka uyu muturage kuko inzu ye yasenyutse muri Nzeri umwaka ushize kubera ikorwa ry’muhanda ugana ku Biro by’Umurenge wa Nyagihanga. Kuva icyo gihe ayibamo akoresheje icyumba cy’imbere aho abaturanyi bavuga ko uburyo iyi nzu yangiritse ishobora kugwa yose, yaba ayirimo akaba yabura ubuzima.

Umwe mu baturanyi be witwa Nkurikiyimana Alphonse, agira ati: “Twabwiye uyu mukecuru ko yaba avuye muri iyi nzu akareba aho acumbika, akavuga ko atabona umucumbikira atazi igihe yazahavira kuko n’ubundi atakwisanira iyi nzu cyangwa ngo yubake indi. Ikindi iyo abona icyumba arimo gihagaze ntibyabuza ko na cyo cyagwa noneho kikanamugwaho. Ni ikibazo abayobozi bazi kuko barahanyura ariko tubona hashize igihe kidashakirwa umuti.”

Munyazesa Daniel na we avuga ko ubuyobozi bukwiye gufata umwanzuro kuri iki kibazo bidategereje ko byateza impanuka yanatwara ubuzima bw’uyu mukecuru ukeneye amasaziro mazima.

Ati: “Ubu inzu imuguyeho akagwamo abantu twaba turi kwitana bamwana ku cyagombaga gukorwa. Ubuyobozi bukwiye gutanga umurongo, niba yimurwa niba asanirwa cyangwa yubakirwa ahandi. Icyo gihe n’umuturage ufite icyo yafasha yagikora ariko ubu ntacyakorwa bitemejwe n’ubuyobozi kuko no gusana bisabirwa uburenganzira, ari na yo mpamvu ashobora kuba yarayitsimbarayemo kuko yanasenya ngo azamurirwe indi ntibyemerwe.”

Nyirabunane yabwiye Imvaho Nshya ko na we kuba ari muri iyi nzu abona ari ikibazo ariko ko nta yandi mahitamo afite. Ati: “Nyibamo nyine kubera ko nta bushobozi bwo kuyiyubakira. Mfite impungenge cyane kuko urabona ko n’imbere yamanyutse aho ishobora kungwira. Abayobozi barabizi ba gitifu narabiberetse ntegereje icyo bazabikoraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Rwakana Karamuka John avuga ko hari gahunda yo gufasha abatishoboye harimo no kubakira abadafite icumbi, kandi ko uyu muturage ari muri urwo rutonde aho bagiye kureba niba uyu mwaka w’ingengo y’imari warangira yubakiwe.

Ati: “Hari abaturage tuzubakira bitarenze muri Kamena aho ntekereza ko n’uyu muturage arimo. Ariko uretse iyi gahunda isanzweho iyo umuturage yahuye n’ibiza cyangwa ari mu mage, dushobora kumukura ahamushyira mu kaga tukaba twamucumbikishiriza kugira ngo tube twamwubakira ariko ari ahatekanye. Turareba uko dufasha uyu muturage rero muri ubu buryo bwombi.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagihanga buhamya ko biteganijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026 hazubakirwa abaturage inzu ebyiri hagasanwa inzu 58.

Nyirabunane avuga ko inzu ye yangiritse ubwo hakorwaga umuhanda werekeza ku Biro by’Umurenge
Abaturage bafitiye igishyika uyu mukecuru uba mu nzu yaguye uruhande rumwe

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA