Gatsibo: Bifuza ko iyari inzu mberabyombi yihishwamo n’amabandi yavugururwa
Imibereho

Gatsibo: Bifuza ko iyari inzu mberabyombi yihishwamo n’amabandi yavugururwa

HITIMANA SERVAND

May 12, 2026

Abatuye mu mujyi wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo bavuga ko babangamiwe n’inzu mberabyombi ishaje iri hafi y’ahakorera ubuyobozi bw’Umurenge bagasaba ko yavugururwa igakoreshwa cyangwa igasenywa kuko ihagaragaza isura mbi ndetse ikaba indiri y’amabandi.

Aba baturage bavuga ko iyi nyubako yahoze ikoreshwa ariko iza kwangirika ndetse ntihagira igikorwa ngo isanwe. Ni inyubako iri iruhande rw’ahakorera inzego za Leta nk’Ibiro by’Umurenge, Polisi ndetse n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngarama.

Bavuga ko iteje isura mbi ahakorera ubuyobozi ndetse no ku bahaturiye

Rwakana Laurent agira ati: “Icya mbere iyi nzu irasa nabi cyane ikanangiza n’isura y’umujyi wacu cyane cyane aho iri haganwa n’abantu benshi kuko ariho hakorera ubuyobozi. Iyi nyubako yahoze ikoreshwa, ni naho twashakiraga serivisi z’irembo. Gusa kuva yakwangirika barayiretse. Bayisannye ntiyabura ibyo ikorerwamo kandi bifite umumaro ariko kandi bikanatuma hano hasa neza.”

Ikibangamye cyane ni uko aba baturage bavuga ko hari abihishamo bagamije kwiba abaturage ndetse no kunyweramo ibiyobyabwenge.

Mukarugwiza Angelique yagize ati: “Iyi nyubako irabangamye, uretse gusa nabi ubu ni naho hishisha urubyiruko rw’inzererezi aho hari abahagize indiri, bakihishamo ndetse bakanyweramo ibiyobyabwenge. Aba rero bashobora no kugukorera urugomo igihe mwahura nko ku kajoro bagahita barengeramo cyangwa bakajya ahandi ariko arimo baturutse.Urumva ko ari n’ikibazo k’umutekano”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo Sekanyange Leonald avuga ko baza kureba niba iyi nyubako hari uburyo bwo kuyisana cyangwa bitakunda ikavanwaho.

Ati: “Ubundi uretse n’inyubako za Leta n’izabatuage iyo zisa nabi tubasaba kuzivugurura zikagira isuku. Iyo nyubako rero iri mu mujyi wa Ngarama turaza gukurikirana twumve niba iteje umwanda ndetse inabangamira abaturage mu rwego rw’umutekano turebe igikorwa yaba kuyisana niba bishoboka ikiba inahakenewe cyangwa kuyikuraho. Turareba muri ibyo bibiri igishoboka.

Umujyi wa Ngarama ni umujyi uri gutera imbere ndetse umaze kugezwamo ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda ya Kaburimbo, inyubako zigezweho z’ubucuruzi, amazi n’ibindi.

lyi nyubako bifuza ko ikorerwa amasuku, igakoreshwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA