Umunyamakuru wa Siporo akaba n’Umuyobozi wa Radio 10, Hitimana Claude ‘Hit’, agiye gushakana na Ishimwe Adelaide ‘Ida’, bakoranaga, umaze iminsi mike asezeye. Impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bw’abo zagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga zerekana ko ibi birori bizaba ku wa 5 Nzeri 2026.
Inkuru y’urukundo rwabo bombi yari imaze igihe kinini ihwihwiswa n’ababakurikira ariko nta gihamya giturutse kuri ba nyirubwite, kugeza ubwo uyu munsi babitangaje binyuze mu nteguza y’ubukwe (Save the Date). Aba bombi bazwi mu kiganiro Urukiko rw’Imikino kiri mu bikunzwe mu Rwanda gitambuka kuri Radio 10.
Gusa mu minsi ishize Ishimwe Adelaide ‘Ida’ aherutse gutangaza ko yasezeye kuri RadioTV10 yari amazeho imyaka ine ari na ho inkuru y’urukundo n’uwari umubereye umuyobozi Hitimana yongeye kuvugwa cyane.
Hitimana yamenyekanye cyane mu bitangazamakuru akora ibijyanye na Siporo aho yakoreye Flash FM, Rayol na Radio TV10 akorera ubu.

