Taylor Swift na Travis Kelce bakoze ubukwe bwarinzwe bikomeye
Ibyamamare

Taylor Swift na Travis Kelce bakoze ubukwe bwarinzwe bikomeye

Imvaho Nshya

July 3, 2026

Icyamamare mu muziki Taylor Swift n’umukinnyi wa National Football League (NFL) Travis Kelce bageze ku munsi wabo w’ubukwe, aho inyubako ya Madison Square Garden yahinduwe aharinzwe ku rwego rwo hejuru kugira ngo umutekano w’abitabiriye uwo muhango ube usesuye.

Amafoto n’amashusho yasohowe agaragaza ko aho ubukwe bwabereye hari huzuye abapolisi, imodoka z’umutekano ndetse n’imihanda imwe n’imwe ikaba yari ifunzwe mu rwego rwo kurinda abageni n’abashyitsi b’ibyamamare bitabiriye uwo muhango.

Abafana ba Taylor Swift, bazwi nka ‘Swifties’, bakomeje gukoranira hanze ya ‘Madison Square Garden’ bizeye kubona abageni cyangwa abashyitsi b’ibyamamare, nubwo amakuru avuga ko Taylor na Travis binjira banyuze mu nzira yihariye yo munsi y’ubutaka kugira ngo birinde urujya n’uruza rw’abafana n’itangazamakuru.

TMZ ivuga ko ku mugoroba wabanjirije ubukwe habaye ibirori byo kwakira abashyitsi (rehearsal dinner), na byo byitabiriwe n’ibyamamare byinshi, bituma umutekano wongerwa kurushaho ku munsi nyirizina w’ubukwe.

Amakuru iki kinyamakuru cyatangaje avuga ko abagenzacyaha barenga 70 bo mu nzego zitandukanye za Polisi ya New York bashyizwe kuri iki gikorwa, bakora amasaha 8 n’igice buri umwe, mu gihe abandi bapolisi basaga 50 na bo boherejwe kurinda ‘Madison Square Garden’. Hari kandi n’abayobozi bakuru ba polisi bagize uruhare muri uwo mutekano.

Bivugwa ko amafaranga yakoreshejwe mu guhemba abo bashinzwe umutekano ashobora kurenga ibihumbi 160 by’amadolari ya Amerika, ibintu bigaragaza uburemere bw’umutekano wateguwe muri ubu bukwe bwari butegerejwe na benshi ku Isi.

NIYIRORA Theogene

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA