Abanyarwanda 529 batahutse bavuye mu mashyamba ya RDC
Imibereho

Abanyarwanda 529 batahutse bavuye mu mashyamba ya RDC

NDOLI Sitio

July 22, 2026

Abanyarwanda 529 batahutse bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Nyakanga 2026, banyuze ku mipaka ihuza u Rwanda n’icyo gihugu ya Rusizi na Rubavu.

Mu Karere ka Rubavu, hanyuze abantu 421, barimo abagabo 43, abagore 115 n’abana 263 na ho mu Karere ka Rusizi ho hanyuze 108, barimo abagabo 11, abagore 27 n’abana 70. Bamwe muri bo bavuga ko impamvu batinze gutaha ari uko babwirwaga ko abatahutse bicirwa mu Rwanda, nyamara bageze mu gihugu basanga atari ko bimeze.

Mukanoheri Jeanne, winjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, yagize ati: ” Nahunze mu 1994, ababyeyi banjye barataha nkomeza nzerera mu mashyamba, baduhaga amakuru yuko abasirikare  bo mu Rwanda bica abavuye muri Congo bityo bakaduca intege.”

Yakomeje agira ati: “Twasanze ari ukutubeshya, igihugu kirakeye cyane nta musirikare wadukozeho dore nta numwe ufite imbunda kandi hariya Karehe twari turi n’abana  baba bazifite. Iwacu ni muri Karago, ndumva nzakomeza ngahinga cyangwa se ngacuruza.”

Barama Theophile na we wahunze mu 1994, yavuze ko yabaga i Nyamugari muri Karehe yagize ati: “Ni ubwa mbere maze umwanya munini ntabona umusirikare. Nta mwana n’umwe mfite wabashije kwiga uretse natwe ndetse n’abanyagihugu baho ntibiga. Ndashishikariza bagenzi banjye na bo gutaha cyane cyane abana banjye babiri.”

Ndayambaje Sebutozi wambukiye mu Karere ka Rubavu yagize ati: “Bagenzi banjye ndabashishikariza gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro. Ubuzima bwari bugoye cyane kuko ni ukurara tugenda baturasaho, ubwo rero dutashye tugiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda kubaka urwatubyaye.”

Ubwo yakiraga abanyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, nyuma yo kubaha ikaze yabashimiye icyemezo bafashe cyo gutaha, abasezeranya ko ubuyobozi bw’Igihugu buzabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yagize ati: “Tubashimira ko bafashe umwanzuro mwiza wo kugaruka mu Gihugu cyababyaye cyane ko harimo abana benshi bavukiye mu buhungiro, ni amahirwe akomeye ko bagiye gukurira mu Rwanda.” Yakomeje agira ati: ” Mu Rwanda ni amahoro kandi tunababwira ibyo ubuyobozi buzabafasha mu gihe bageze hano, mu bijyanye n’ubuzima, gusubira mu miryango yabo, gufasha abana gusubira mu mashuri n’ibindi.”

Aba Banyarwanda bose bahise boherezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi, iri mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, aho bazasobanurirwa gahunda zitandukanye zijyanye n’imiyoborere. Biteganyijwe ko bahabwa ubufasha buzaborohereza kongera kwisanga mu buzima busanzwe, ndetse banahabwe ibyangombwa bibaranga.

Abatahutse basaga 500 biganjemo abagore n’abana
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yijeje abatahutse ko u Rwanda ari amahoro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA