Bamwe mu bagana n’abakorera mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, riherereye mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, bahangayikishijwe n’imiterere y’ubwiherero bw’iri soko bavuga ko butakijyanye n’isuku n’umutekano bikwiye.
Aba baturage bavuga ko kwangirika k’ubu bwiherero, cyane cyane amatiyo yangiritse, umwanda n’umunuko ukabije, bibangamira ababukoresha ndetse bikaba bishobora gutuma habaho ibyago byo kwandura indwara ziterwa n’isuku nke. Bamwe mu bagana iri soko bavuga ko iyo binjiye mu bwiherero bahura n’ibibazo bitandukanye birimo amazi abamenekaho kubera amatiyo yatobotse, cyane cyane mu gice cyo hejuru cy’ubwiherero.
Umwe mu bagana iri soko witwa Mbarute, yagize ati: “Iyo ugiye mu bwiherero usanga amazi aturuka mu matiyo mu gice cy’igorofa ryo hejuru yangiritse akakumenaho amazi. Hari igihe umuntu ahitamo kwihangana ntakoreshe ubwiherero kubera uko bumeze. Isoko ryakira abantu benshi rikwiye kugira ubwiherero bufite isuku n’umutekano.”
Abakoreramo na bo bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kibabangamiye, kuko umunuko uva mu bwiherero ugira ingaruka ku bantu baza guhaha no ku bakorera muri iri soko.
Ndahimana Célestin, ni umwe mu bacuruzi bo mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, na we wagize ati: “Iyo umukiliya aje kugura ibicuruzwa, ashobora kubangamirwa n’umunuko uva mu bwiherero. Hari n’abatinya kubukoresha kubera uko babona isuku ihagaze. Ibi ni ikibazo gikwiye gushakirwa umuti kuko isoko ry’ibiribwa rihuzwa cyane n’isuku.”
Undi mu bakorera muri iri soko Kamayana Deborah, na we yavuze ko ikibazo cy’amazi ari kimwe mu bibazo bikomeye bihari. Yagize ati: “Amatiyo ajyana amazi mu bwiherero asa n’ayazibye cyangwa yarangiritse. Abakora isuku akenshi tujya kuvoma amazi hanze kugira ngo tubashe gusukura. Biratugora kandi hari igihe bigira ingaruka ku buryo ubwiherero bukomeza kugira isuku.”
Maniraguha Thérèse, umwe mu bakozi bashinzwe isuku muri iri soko, yavuze ko imirimo yabo igorana kubera ibikorwa remezo bidatunganye. Yagize ati: “Iyo amazi atagera mu bwiherero, gukora isuku biragorana kuko amazi ari ingenzi cyane muri uwo murimo. Turifuza ko amatiyo yangiritse yasimbuzwa kugira ngo tubashe gukora neza no gufasha abakoresha ubwiherero kubona ahantu hasukuye, kuko kuvoma amazi hanze tujya gukora mu bwiherero biratugora cyane, haba n’ubwo amazi yabuze muri uyu mujyi tugafunga da.”
Aba bakorera n’abagana iri soko bavuga kandi ko hakenewe ubwiherero bwita ku byiciro bitandukanye by’abaturage, cyane cyane abagore, kuko bamwe batinya gukoresha ubwiherero busanzwe bavuga ko bushobora guteza impungenge ku buzima.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse hari rwiyemezamirimo wagombaga gukora imirimo yo gusana no kunoza ubu bwiherero.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ubwiherero bwo mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze twarakimenye. Ubu rero rwiyemezamirimo wagombaga kubusana kimwe no gushyiramo ubwiherero bworohereza abagore, cyane ko bataka ko ubwiherero busanzwe bicaraho bubatera impungenge ku bijyanye n’indwara zandura, arimo kubaka no gusana ibiro by’Utugari muri aka Karere.”
Akomeza asaba abaana iri soko kuba bihanganye, agira ati: “Turabasaba abagana n’abakorera muri iri soko gutegereza bihanganye kuko bashonje bahishiwe. Turimo gushaka igisubizo kirambye. Isuku ni ingenzi mu buzima bwa buri muntu, ni yo mpamvu dusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kuyibungabunga no gutanga amakuru igihe babonye ibyangiritse.”
Impungenge z’abakoresha iri soko zishingiye ku kuba ubwiherero budafite isuku bushobora kugira uruhare mu gukwirakwiza indwara, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) yasohotse mu mwaka wa 2025, igaragaza uko Isi ihagaze mu bijyanye n’amazi, isuku n’ubwiherero, yerekana ko hakiri abantu benshi badafite serivisi z’ubwiherero zujuje ibisabwa k’umutekano n’isuku.
Iyo raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2024, abantu bagera kuri miliyari 3,4 ku Isi, batari bafite ibikoresho by’isuku bikenewe, ibintu bikomeza gushyira abantu benshi mu byago byo kwandura indwara ziterwa n’umwanda.
WHO ivuga ko isuku nke n’ubwiherero budatekanye bishobora kugira uruhare mu gukwirakwiza indwara zirimo impiswi n’izindi ndwara ziterwa n’amazi cyangwa umwanda, cyane cyane mu duce duhuriramo abantu benshi.
Iri shami risaba ko ahantu hahurira abantu benshi, harimo amasoko, hashyirwa imbaraga mu kubaka no kubungabunga ubwiherero bufite isuku, amazi ahagije ndetse n’ibikoresho byo gukaraba intoki, kuko ari bimwe mu bigabanya ikwirakwira ry’indwara.
Mu gihe abagana n’abakorera muri iri isoko ry’ibiribwa rya Musanze bategereje ko gahunda yo gusana ubu bwiherero ishyirwa mu bikorwa, barasaba ko ibikorwa byo kubusana byakwihutishwa kugira ngo iri soko rikomeze gutanga serivisi ku baturage baryinjiramo batekanye mu mpande zose.

