Korali Family of Singers ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Paroisse Kiyovu yateguje igitaramo yise ‘Umuryango Mwiza Live Concert – Season III’ kigamije guhembura umuryango ufite indangagaciro kandi ubanye neza.
Ni igitaramo ngarukamwaka aho kuri iyi nshuro izongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ijoro ryihariye ryo kuramya no guhimbaza Imana. Bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026, basangije ababakurikira integuza y’icyo gitaramo babasaba kuzifatanya na bo kuri uwo munsi.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Perezida w’iyo Korali Mujawamariya Eugenie avuga ko biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango binyuze mu butumwa bwiza banyuza mu ndirimbo.
Yagize ati: “Mu gihe Isi ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane yo mu miryango, gatanya, ihohoterwa n’igabanuka ry’indangagaciro, twizera ko ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bushobora kongera kubaka imiryango no kuyisubiza ku ndangagaciro z’urukundo, ukwizerana, kubabarirana, kubahana no kwizera Imana.”
Akomeza agaragaza ko bahisemo gutanga umusanzu wabo binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana bifashishije indirimbo zabo. Ati: “Binyuze mu ndirimbo, ubuhamya n’ibihe byo kuramya Imana, tugamije gukomeza kwibutsa Abanyarwanda ko umuryango ari wo shingiro ry’Itorero, sosiyete ndetse n’Igihugu, bityo kubaka umuryango bikaba ari ugushyiraho umusingi ukomeye w’ejo hazaza.”
Ni igitaramo gifite insanganyamatsiko y’icyanditswe cyo muri Bibiliya gihereye muri Yosuwa 24:15 hagira hati: “Ariko njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”
Biteganyijwe ko iki gitaramo ‘Umuryango Mwiza Live Concert ikiciro cya 3’ kizaba tariki 20 Nzeri 2026, muri Camp Kigali aho abazakitabira bazibutswa ko umuryango mwiza ari wo shingiro ry’Igihugu n’itorero bizima.

Yanditswe na NIYIRORA Théogène