Intore z’urubyiruko 771 zirimo ababa mu Rwanda no hanze yarwo ziri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro ruri mu Karere ka Gatsibo, mu rwego rwo kurushaho kwihugura no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kurwanya ikibi cyasubiza Igihugu mu icuraburindi rya Jenoside.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2026, nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abasaga 23 000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwo rubyiruko rwagaragaje ko nubwo aya mateka ashaririye bakwiye kuyamenya kuko abasigira amasomo yo kurwanya urwango n’ikindi kibi cyose cyasenya Abanyarwanda.
Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo yabasobanuye uburyo urwango n’ivangura rishingiye ku moko byatangiye kubibwa mu Banyarwanda n’Abakoloni kuva mu 1920, ubwo batangizaga gahunda yo gushyira amoko mu ndangamuntu ndetse izo nyigisho zikaza gushinga imizi no guhinduka intwaro ya Politiki kuva mu 1959, igamije guheza no gutsemba Abatutsi.
Ingengabitekerezo yaje guhabwa intebe mu mashuri no mu buyobozi aho bavugaga ko Abatutsi ari abanyamahanga bagomba kwamaganwa ndetse bakabahimba amazina abatesha agaciro nk’inzoka, inyenzi n’andi kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kalinda Linda Amanda yagize ati: “Birababaje kuko baratotezwaga na mbere ya Jenoside babwirwa ko bazicwa. Ubu icyo nakora ni ukurwanya ikibi aho cyatangirira hose kandi ibyabaye ntibizongere.”
Bizumuremyi Felix na we yagize ati: “Nyuma yo kumenya amateka ubu icyo ngomba gushyira imbere ni ubumwe kandi tukabusigasira tukarwanya abavuga amateka uko atari kuko twe tuyazi.”
Perezida wa IBUKA, Sibomana yashimangiye ko Jenoside yateguwe na Leta yari iriho, asaba ababyiruka kwitandukanya n’amacakubiri. Yagize ati:”Ntabwo Jenoside ishobora gukorwa Leta itabigizemo uruhare, icyo nabasaba rero tugomba kwimura umusozi w’ubujiji, uw’amacakubiri n’uw’ubukene.”
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ishimangira uburyo ivangura ryazanywe n’Abakoloni ndetse rigakomeza gushyigikirwa na Leta zakurikiyeho zanashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric avuga ko ayo mateka mabi akwiye kuvamo amahitamo meza ndetse urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugaharanira ko atazasubira.
Yagize ati: “Dushaka ko ayo mateka atuviramo isomo ry’amahitamo meza cyane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kongera kwibuka agaciro ko guhitamo kuba umwe kuko ahazaza h’u Rwanda hazaba heza kuko urubyiruko rwacu bazaba bahisemo kuba umwe kuko mu gihe kiri imbere ni bo bazafata inshingano.”
Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rishimangirwa n’uburyo mu 1959, ishyaka APROSOMA ryatangaje amategeko y’Abahutu hagamijwe kurimbura ubwoko bw’Abatutsi, ibyo bikaba byarerekanye itangira ry’ivangura n’ubwicanyi byiswe “Revolusiyo ya rubanda”.
Kuva mu 1962 ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda bwajyaho n’ubwabusimbuye bwa Perezida Juvénal Habyarimana guhera mu 1973, bwarushijeho kwigisha urwango no guheza Abatutsi mu mashuri no mu kazi, bubabwira ko ari abanzi kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize abarenga miliyoni bishwe mu mezi atatu gusa.













