‘Urban Boyz’ basezeranyije ab’i Rubavu ibyishimo bisendereye
Amakuru

‘Urban Boyz’ basezeranyije ab’i Rubavu ibyishimo bisendereye

Imvaho Nshya

July 22, 2026

Abagize itsinda rya ‘Urban Boyz’ rimaze imyaka myinshi ryarasenyutse, basezerenyije abatuye n’abasura Akarere ka Rubavu ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kimaze iminsi kizenguruka mu Turere dutandukanye kikazasoreza muri aka Karere ku wa 1 Kanama 2026. 

Ni bimwe mu byo bagarutseho mu ijoro ry’itariki ya 22 Nyakanga 2026, ubwo Safi Madiba na Humble Gizzo bageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakakirwa na mugenzi wabo Nizzo Kaboss. Mu kiganiro n’itangazamakuru aba bombi babajijwe uko biyumva maze bose bahuriza ku kuba bishimye, babajijwe uko biteguye kongera guhurira ku rubyiniro bavuga ko bizaba ari umunezero gusa.

Humble Gizzo yagize ati: “Ni byiza kandi nk’uko ubivuze imyaka ni umunani tudahurira ku rubyiniro, ariko muri iyo myaka nta cyahindutse, ndahamya ntashidikanya ko ‘Urban Boyz’ uko muyizi ntacyahindutse, ibyo dutanga bizarushaho kuko muradukumbuye natwe turabakumbuye.”

Ibyo yavuze byashimangiwe na Nizzo Kaboss usanzwe aba mu Rwanda we avuga ko nta kindi abizeza uretse ibyishimo. Ati: “Abantu bitege ibyishimo kuko natwe kujya ku rubyiniro twese kandi tubabona twari tubikumbuye.”

Gusa aba bose barumye gihwa ubwo babazwaga niba hari indirimbo cyangwa igitaramo bateganya nyuma, bavuga ko icyo bagomba kuvugaho ari igitaramo cya MTN  Iwacu Muzika Festival gusa ibindi bizavugwaho nyuma.

Biteganyijwe ko Urban Boyz ari bo bazagaragara ku rubyiniro rwa MTN Iwacu Muzika Festival tariki 01 Kanama 2026, nk’abatumirwa batwaye ‘Primus Guma Guma Super Star’ cyane ko kizaba ari na cyo gitaramo gisoza ibyo bitaramo byari bimaze iminsi bizenguruka Igihugu.

‘Urban Boyz’ yegukanye irushanwa rya ‘Primus Guma Guma Super Star’ (PGGSS) ikiciro cya 6 ku wa 13 Kanama 2016, nyuma yo gutsinda abandi bahanzi icyenda bari bahanganye. Bahise baba itsinda rya mbere ryari ritwaye iryo rushanwa kuva igihe ryatangiriye muri 2011. 

Iri tsinda ryari rimaze imyaka umunani ridahurira ku rubyiniro
Nizzo Kaboss yakiriye Safi Madiba

Yanditswe na NIYIRORA Théogène

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA