Abanyeshuri bamenye gukina Igisoro bizeye gutanga umusaruro ku Rwanda 
Uburezi

Abanyeshuri bamenye gukina Igisoro bizeye gutanga umusaruro ku Rwanda 

MUTETERAZINA SHIFAH

May 21, 2026

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa y’umukino gakondo w’igisoro mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro bavuga ko uwo mukino uzabafasha kwimakaza umuco wo kureba kure izatuma bakorera Igihugu cyabo batizigama.

Ni amarushanwa yari yarabanjirijwe n’amahugurwa ndetse no kwigishwa uwo mukino hagamijwe kuwubakundisha kuko ufatwa nk’umurage gakondo w’Abanyarwanda ukeneye kubungabungwa no guhererekamywa mu bato.

Bamwe mu banyeshuri bigishijwe gukina igisoro bakanitabira amarushanwa kugeza ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi 2026, babwiye Imvaho Nshya ko kumenya gukina igisoro bizabafasha muri byinshi.

Umugisha Rachel Happy wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye wanabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu gukina umukino w’igisoro avuga ko kuwukina bizabafasha kurinda Igihugu cyane ko biri mu nshingano zabo nk’urubyiruko.

Ati: “Gukina igisoro bizadufasha mu buzima busanzwe kuko uyu mukino ugira indangagaciro nyinshi zirimo gushishoza, gutekereza vuba kandi ni byo dukeneye mu masomo yacu ndetse bikazanadufasha mu kurinda Igihugu cyacu.

Urabona turi urubyiruko mu nshingano dufite harimo kurinda Igihugu no kugiteza imbere bijyanye no kubuguza rero utekereza kure, ugashishoza kandi ukarwana ukanarinda ku nka zawe ntibazirase cyangwa ngo bazirye ibyo rero ubizi byagufasha kurinda Igihugu cyawe kuko ibyagitera ni byinshi.”

Murwanashyaka Shema wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuru yisumbuye wegukanye igihembo cy’uwa mbere avuga ko umwihariko w’igisoro ari uko ari umukino ariko wanagufasha mu masomo.

Ati: “Tumenyereye gukina bikarangirira mu mikino nyine ariko igisoro uragikina ukanunguka kuko wiga imibare bigufasha kubara wihuse kandi mu mutwe, ugufasha gusabana kandi nta mujinya ubamo, batubwiye ko hari igihe twazakinana n’abanyeshuri bo mu Budage ubwo bazataha twamenyanye tube twaguye Igihugu tukiboneye inshuti.”

Akomeza agira ati: “Ingamba nkuye aha kandi mpamagarira n’abagenzi banjye twahahuriye tumaze n’iminsi duhurira mu marushanwa ni ugukomeza gukunda igisoro tukanagikundisha abandi kugira ngo kubuguza bitazasigara ari umurage gusa.”

Umuyobozi bwa Jumelage ya Rhineland-Palatinate n’u Rwanda, Dr Hanna Schuhle yashimiye abanyeshuri kuba baramenye uwo mukino kuko we byabanje kumugora ariko bo babikoze neza.

Ati: “Nkibona uyu mukino numvaga bavuga ngo kurasa inka nareba simbone inka, barabinsobanurira ariko biranga kuko sinasobanukirwaga umubare w’inka ndibukine, iza mugenzi wanjye ndiburye […], twizeye ko ubwo bumenyi n’ubushuti mwakuye mu gisoro muzabisangiza bagenzi banyu kandi n’abarimu babatoje nizeye ko bazabikora.”

Intebe y’inteko Amb. Robert Masozera, avuga ko bahisemo kwibanda ku mukino w’igisoro mu gihe bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage mu Rwanda kuko ari wo mukino gakondo umaze imyaka myinshi ariko bisa nk’aho wibagiranye kubera kutitabwaho.

Umukino wa nyuma w’igisoro wasojwe uwegukanye umwanya wa mbere ari Murwanashyaka Shema wiga mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) rwa Mburabuturo, ahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Mu bakobwa uwa mbere yabaye Umugisha Rachel Happy wiga mu mwaka wa gatatu muri Centre des Jeunes Sourd-Muets na we wahembwe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage wizihijwe mu Rwanda tariki 20 Gicurasi 2026 ku nsanganyamatsiko igira iti: “U𝘳𝘶𝘩𝘢𝘳𝘦 𝘳𝘸’𝘐𝘯𝘨𝘰𝘳𝘰 𝘻’𝘶𝘮𝘶𝘳𝘢𝘨𝘦 𝘮𝘶 𝘪𝘩𝘦𝘳𝘦𝘳𝘦𝘬𝘢𝘯𝘺𝘢𝘮𝘶𝘤𝘰”, ubusanzwe wizihizwa tariki 18 Gicurasi ku rwego rw’Isi. 

Umugisha Rachel Happy avuga ko igisoro kizabafasha kurwanira Igihugu kubera kigisha gushishoza
Murwanashyaka ari kumwe na Marcel Consten ushinzwe umuco muri Amasade y’u Budage

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA