Abarimo Muyango na Nzayisenga Sophia bagiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo bisingiza Intwari z’u Rwanda
Amakuru

Abarimo Muyango na Nzayisenga Sophia bagiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo bisingiza Intwari z’u Rwanda

MICOMYIZA Fidele

June 25, 2026

Abahanzi batandukanye barangajwe imbere na Muyango ndetse n’umukirigitananga Nzayisenga Sophie bagiye gutangira gukora ibitaramo bizenguruka igihugu, bigamije kwizihiza imyaka 32 ishize Intwari z’u Rwanda zirubohoye, zigasubiza Abanyarwanda uburenganzira busesuye bwo kubaho no kwiyubakira igihugu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 25 Kamena 2026 mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’ibitaramo byiswe “Karame Nanone”, byitiriwe indirimbo Muyango yatuye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Abategura ibi bitaramo bavuga ko bizaba umwanya wo kwibuka no guha agaciro ubutwari bwaranze Inkotanyi zabohoye igihugu, ariko kandi bikaba n’uburyo bwo gukomeza gusangiza urubyiruko amateka y’urugendo rwo kubohora igihugu.

Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizatangira ku wa 2 bikazarangira ku wa 17 Nyakanga 2026, aho bizabera mu Turere tune tw’Intara z’u Rwanda ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Ku wa 2 Nyakanga igitaramo cya mbere kizabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze, ku wa 3 Nyakanga kibere i Gikoba mu Karere ka Nyagatare, ku wa 4 Nyakanga kibere ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, ku wa 10 Nyakanga kibere kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu gihe ku wa 17 Nyakanga hazaba igitaramo gisoza  kizabera ku Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali.

Ibyo bitaramo bizanitabirwa n’abandi bahanzi n’abanyempano bazwi mu njyana gakondo no mu bikorwa by’umuco, barimo umukirigitananga Nzayisenga Sophie, Munganyinka Alouette, Itorero Indashyikirwa ndetse n’abandi bahanzi n’ababyinnyi bo mu turere ibi bitaramo bizaberamo.

Munganyinka Alouette, wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Urugendo Rurerure” ivuga ibigwi by’Inkotanyi, yavuze ko kuba ari mu bahanzi bazifatanya muri uru rugendo ari ishema rikomeye kuri we.

Yagize ati: “Nterwa ishema no kuba ndi kumwe n’aba bahanzi bafite ubunararibonye. Nejejwe no kuba Umunyarwanda kandi hari byinshi mbigira ku bo dusangiye uru rugendo.”

Rwanamiza Emmy, wari uhagarariye umubyeyi we Nzayisenga Sophie muri iki kiganiro, yavuze ko ibi bitaramo bifite akamaro kanini mu gukomeza gukundisha abakiri bato umuco wo gucuranga inanga no gusigasira umurage ndangamuco w’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza ku mubyeyi wanjye wo gukomeza gushishikariza abakiri bato kwiga no gucuranga inanga, kuko abakirigitananga bagenda baba bake kandi hakenewe abazabasimbura. Ni n’umwanya wo gukomeza gutanga umusanzu we ku gihugu binyuze mu nganzo, kuko hari abatanga amaboko, abandi bagatanga amaraso, ariko hari n’abatanga inganzo yabo igatabara igihugu.”

Yakomeje avuga ko Nzayisenga Sophie azakomeza gukoresha impano ye mu gukomeza kubaka ubumwe no guhumuriza Abanyarwanda, nk’uko yabigenje mu bihe bitandukanye byaranze amateka y’u Rwanda.

Abategura ibi bitaramo batangaje ko ibyo bitaramo byiswe “Karame Nanone” ari intangiriro y’ibindi bikorwa by’umuco n’ubuhanzi biteganyijwe mu bihe biri imbere, bigamije gukomeza kwimakaza amateka, ubunyarwanda n’indangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora igihugu.

By’umwihariko, igitaramo kizabera i Nyagatare ku wa 3 Nyakanga kizabanzirizwa n’urugendo rwo Kwibohora ruzahagurukira kuri Stade ya Nyagatare rugana i Gikoba, ari na ho abazitabira bazakomereza ibikorwa by’iki gitaramo.

Muri ibi bitaramo byose, abazabyitabira bazagezwaho ubutumwa bushingiye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, ubutwari bw’Inkotanyi n’uruhare rwabwo mu kongera kubaka icyizere n’ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

Muyango Jean Marie ni umwe mu bazataramira abantu mu bitaramo byo kwibohora

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA