Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere rukomeje kugira umusanzu ukomeye mu kuzamura ubukungu bw’akarere, aho buri mwaka binjiza asaga miliyari 6 Frw zifasha mu gushyira mu bikorwa gahunda n’imishinga igamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ibi byagarutsweho ku wa 24 Kamena 2026, ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere rya Bugesera (DJAF), rikaba ryahuje abikorera n’abatanga serivisi batandukanye bagera kuri 71.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angélique, yavuze ko iri murikabikorwa ari urubuga rw’ingenzi rufasha abikorera n’abatanga serivisi kumenyekanisha ibikorwa byabo, kubona amasoko mashya no kongera umusaruro, ibintu bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere.
Yasobanuye ko abamurika ibikorwa byabo baturuka mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori n’izindi serivisi, bikaba bituma abaturage babona amahirwe yo kumenya no kugera ku bicuruzwa na serivisi bitandukanye ahantu hamwe.
Yagize ati: “Abaza kumurika ibikorwa byabo harimo abafite ibicuruzwa, abatanga serivisi n’abakora ibikorwa by’ubukorikori. Ibyo bakora bigira uruhare mu guteza imbere ubukungu haba mu buhinzi, ubworozi n’izindi nzego zitandukanye, bityo bikazamura n’ubukungu bw’Akarere ka Bugesera.”
Visi Meya Umwari yavuze kandi ko abafatanyabikorwa mu iterambere bakomeje kuba inkingi ya mwamba mu gushyigikira gahunda z’akarere, cyane cyane binyuze mu nkunga n’indi misanzu itangwa mu bikorwa by’iterambere.
Ati: “Iyo tubarura inkunga n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere, dusanga nibura miliyari 6 Frw zinjira mu ngengo y’imari y’Akarere buri mwaka. Aya mafaranga afasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.”
Yasabye abaturage kwitabira iri murikabikorwa kugira ngo bamenye ibikorwa n’udushya bitandukanye biri kumurikwa, bagure ibyo bakeneye ndetse banatange ibitekerezo byafasha abamurika kurushaho kunoza serivisi n’ibicuruzwa batanga.
Umuyobozi wa DJAF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko abafatanyabikorwa biyemeje gukomeza gushyigikira gahunda z’iterambere ry’akarere no gufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Yagaragaje ko umusanzu wabo umaze kwiyongera ugereranyije n’imyaka yashize. Ati: “Ugeranyije no mu myaka yashize mu ngengo y’imari ubona ko hari icyiyongereyeho kuko hafi miliyari 6 na miliyoni 200 ni amafaranga dushyiramo buri mwaka yunganira akarere mu bikorwa birimo kubaka amashuri no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”
Imurikabikorwa rya Bugesera rihuza inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere, rikaba rigamije guteza imbere ubucuruzi, kongera ishoramari no gufasha abaturage kugera kuri serivisi n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
Mu bamurika ibikorwa byabo harimo n’abafatanyabikorwa bakorana n’abahinzi mu kubafasha kongera umusaruro no gukoresha uburyo bugezweho mu buhinzi.
Umwe muri bo, Haginama Eric, yavuze ko biteguye gusobanurira abaturage uburyo bwo guhinga kijyambere no kubafasha kwihutisha iterambere ryabo. Yagize ati: “Dufite abahanga babishinzwe bagenda basobanurira abaturage. Dukorana n’abahinzi kandi twiteze ko abazadusura hano bazarushaho kumenya ibyo dukora no kubibyaza umusaruro.”
Iri murikabikorwa ririmo kubera kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, riteganyijwe kuba umwanya wo kungurana ibitekerezo, kwagura ubufatanye no gushaka ibisubizo byafasha abaturage n’abikorera kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera rikaba rizasozwa ku wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2026.

