Burera: Abamotari banenga bagenzi babo bishora mu gutunda ibiyobyabwenge
Imibereho

Burera: Abamotari banenga bagenzi babo bishora mu gutunda ibiyobyabwenge

NGABOYABAHIZI PROTAIS

June 25, 2026

Abamotari bo mu Karere ka Burera bavuga ko batewe impungenge n’imyitwarire ya bamwe muri bagenzi babo bahisemo kwishora mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge na magendu, birimo urumogi na kanyanga, bagamije kubona amafaranga menshi mu gihe gito.

Ibi barabivugira ko  nyuma yo  mu masaha y’igicuku cyo ku wa 24 Kamena 2026, Polisi ikorera mu Karere ka Burera, Umurenge wa Bungwe, ifashe umusore wari utwaye kuri moto ibilo 100 by’urumogi yari amaze kwambutsa umupaka agamije kurukwirakwiza mu gihugu. Yafatiwe mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Tumba, agerageza no gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo arekurwe.

Bamwe mu bamotari bavuga ko ibikorwa nk’ibi bisiga isura mbi ku mwuga wabo kandi bikaba bishobora gutuma abaturage babafata nk’abafasha abacuruza ibiyobyabwenge.

Umwe mu bamotari ukorera mu Murenge wa Cyanika witwa Mpabwanayo Egide yagize ati: “Birababaje kubona hari bagenzi bacu bemera gutunda ibiyobyabwenge kubera amafaranga make bahabwa. Iyo umuntu yemeye gutwara urumogi cyangwa kanyanga aba ashyize ubuzima bwe mu kaga, kandi agatesha agaciro umwuga wo gutwara abagenzi. Ntabwo amafaranga ashobora gusimbura uburenganzira bwo kubaho mu bwisanzure no gukorera mu mucyo.”

Undi mumotari ukorera muri santere y’ubucuruzi ya Butaro witwa Gatera Jean Marie yavuze ko hari abatekereza ko gutanga ruswa bishobora kubafasha kwikura mu bibazo igihe bafashwe.

Yagize ati: “Hari bamwe mu bamotari cyangwa se abandi bantu  bumva ko igihe bafashwe bahita batanga amafaranga bakarekurwa. Ibyo ni ukwibeshya kuko amategeko arakurikizwa kandi n’uwemera gutanga ruswa aba yongeyeho ikindi cyaha. Natwe nk’abamotari tubasaba kureka iyo  ngeso  kuko yangiza ejo hazaza habo n’ah’umuryango we, kuko ufatanywe ibiyobyabwenge afungwa igihe kirekire.”

Abaturage na bo bavuga ko bamwe mu bamotari bakoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge kubera uburyo moto zibasha kugera ahantu henshi kandi mu gihe gito.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Bungwe Katushabe Gaudence yagize ati: “Ubu buryo bwo gukoresha abamotari mu gutwara ibiyobyabwenge na kanyanga bumaze gufata intera. Ababikora baba bazi ko moto ishobora kwihuta kandi ikagera ahantu imodoka zitagera. Ikibatera kubikora ni inyungu y’amafaranga menshi, ariko amaherezo bagafatwa. Turasaba urubyiruko n’abamotari kwirinda kuba ibikoresho by’abacuruza ibiyobyabwenge.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeje gutanga umusaruro mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kuko bazi ingaruka zabyo ku muturage n’Igihugu muri rusange.”

Yakomeje ashimangira ko uruhare rw’abaturage ari ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ababikwirakwiza batabwe muri yombi. Yagize ati: “Turakangurira Abaturarwanda kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge kuko bagira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.”

Abamotari bavuga ko kugira ngo ikibazo gikemuke burundu, hakenewe ubukangurambaga bukomeza kwibutsa urubyiruko n’abatwara moto ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, haba ku buzima bwabo, ku muryango no ku mutekano w’igihugu.

Bashimangira ko amafaranga ava muri ibyo bikorwa atagira inyungu irambye kuko akurikirwa n’ingaruka zirimo gufungwa, gutakaza akazi no gutesha agaciro umwuga.

Kugeza ubu, umusore wafatanywe ibilo 100 by’urumogi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakurikiranwe abandi baba bafite uruhare muri uwo mugambi wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Umumotari yafatanywe urumogi ashaka gutanga ruswa
Umumotari yari agiye gukwirakwiza urumogi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA