Abatangiye ibizamini ngiro bibukijwe ko kubikora bidasaba kurara amajoro
Uburezi

Abatangiye ibizamini ngiro bibukijwe ko kubikora bidasaba kurara amajoro

KAMALIZA AGNES

June 3, 2026

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasabye abanyeshur 74 085 batangiye ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2025/26 kwirinda kurara amajoro kuko gutsinda ibyo bizamini bitabasaba kurara amajoro badasinziriye; kuko ibyo bishobora kubatera umunaniro ubabuza kubikora neza no gutsinda uko bikwiye.

Ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette kuri uyu wa 03 Kamena 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibyo bizamini ku Ishuri ryisumbuye rya Kagarama riri mu Karere ka Kicukiro.

Abatangiye gukora ibyo bizamini ni abiga amasomo arimo; ay’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Nderabarezi, Ibarurishamibare, Ubuforomo n’abiga ibya Siyansi, bose hamwe bangana na 74 085 barimo 70 504 basanzwe biga mu mashuri n’abandi 3 581 bigenga.

Irere yasabye abo banyeshuri kutagira ubwoba n’igihunga bagakora ibizamini batuje kandi bakirinda kurara amajoro badasinziriye kuko gutsinda bidasaba ayo majoro, aboneraho gusaba ababyeyi n’abayobozi b’amashuri kubafasha.

Yagize ati: “Hari igihe umwana aza mu kizamini bigaragara ko ataruhutse, yagize ubwoba aho ni ho ababyeyi n’abayobozi b’amashuri bagomba guhuriza hamwe kugira ngo dufashe umwana. Gukora ikizamini ntabwo bivuze ko urara amajoro ukananirwa gukora ibindi.”

Irere yasabye abarimu n’ababyeyi gukomeza gufasha abanyeshuri mu buryo bwose hato ngo batagira icyo bakenera bakakibura.

Bamwe mu banyeshuri bari muri ibyo bizamini biga ibya siyansi mu Ishuri ryisumbuye rya Kagarama bagaragaje ko nta bwoba bafite bwo kubikora cyane ko biteguye bihagije.

Mukabaranga Manstula yagize ati: “Si ubwa mbere ngiye gukora ibizami kuko kuva no mu mashuri abanza narabikoraga kandi tumaze iminsi myinshi tubyitegura.”

Habineza Manzi Aime na we ati: “Niteguye neza kuko nashyizemo imbaraga niga kandi ndashaka  kugaragaza ko ubumeyi mfite buzanafasha sosiyete hanze.”

Abari gukora ibizamini ngiro mu mashami ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro bangana na 42 830, abiga siyansi ni 56 815 mu gihe abo mu ishami nderabarezi ari 4 051.

Abanyeshuri biga ku Ishuri ryisumbuye rya Kagarama batangiye ibizamini ngiro
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette atanga ibizamini
Abanyeshuri bahawe amabwiriza n’Ubuyobozi mbere yo gukora

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA