Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Nikeleyiri (RAEB) cyatangaje ko amafaranga ateganyijwe kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri (CNST) yagabanyutse ava kuri miliyoni 800 agera kuri miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari zisaga 720 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ibi byatangajwe ku wa 21 Nyakanga 2026 n’Umuyobozi Mukuru wa RAEB, Fidèle Ndahayo, ubwo hasozwaga ubutumwa bw’impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA), aho izo nzobere zamaze icyumweru zisuzuma aho u Rwanda rugeze rwitegura kubaka ahakorerwa ubushakashatsi mu rwego rwa Nikeleyeri.
Ndahayo yavuze ko inyigo y’ibanze yari yerekanye ko umushinga ushobora gutwara miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika, ariko nyuma y’ibiganiro byimbitse no kugereranya uyu mushinga n’indi isa na wo mu bindi bihugu, byagaragaye ko amafaranga ashobora kugabanywa akagera kuri miliyoni 500 z’Amadolari.
Yagize ati: “Inyigo yagaragaje ko umushinga ushobora gutwara miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika. Ariko nyuma y’ibiganiro no kwigira ku bunararibonye bw’ahandi, twabonye ko amafaranga ashobora kugabanywa akagera hafi kuri miliyoni 500 z’Amadolari.”
Yasobanuye ko Ikigo cya CNST kitazubakwa icyarimwe, ahubwo ko kizashyirwa mu byiciro bitandukanye aho amafaranga ateganyijwe kuzubaka iki kigo cyose, harimo ahakorerwa ubushakashatsi, inyubako zizifashishwa mu guhugura abakozi, laboratwari n’ibindi bikorwa remezo bizafasha mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bya Nikeleyeri.
Iki kigo kizafasha mu guteza imbere ikoreshwa ry’ubumenyi bwa Nikeleyeri mu nzego zirimo ubuvuzi, ubuhinzi, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi n’ubushakashatsi. Muri icyo gihe impuguke za IAEA zasuye ahateganyijwe kuzubakwa iki kigo i Gashora mu Karere ka Bugesera ziri kumwe n’abayobozi ba RAEB n’izindi nzego zifite aho zihuriye na gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ingufu za Nikeleyeri.
Ndahayo yavuze ko igisigaye ari ukubona aho amafaranga azaturuka no gutegura gahunda irambuye y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga. Yagize ati: “Ubutaka buzubakwaho burahari kandi ni ubwa Leta. Ntabwo bisaba kwimura abaturage kuko nta muntu uhatuye.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IAEA akaba anayobora Ishami ry’Ingufu za Nikeleyeri, Mikhail Chudakov, yavuze ko ahagenewe ubushakashatsi mu bya Nikeleyeri hafasha ibihugu kubaka ubushobozi bw’abakozi no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryayo mu nzego zitandukanye.
Yagaragaje ko uretse gufasha mu burezi no guhugura abashakashatsi, aho hakorerwa ubushakashatsi ishobora no gufasha mu gutanga amahugurwa ku banyeshuri n’abashakashatsi bo mu bihugu byo mu karere.
Yongeyeho ko icyo cyumba cy’ubushakashatsi gishobora gutanga Radioisotopes zikoreshwa mu gusuzuma no kuvura indwara, gufasha ubushakashatsi mu buhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa, ndetse no gukoreshwa mu igenzura ry’ubuziranenge n’isuzuma ry’ibikoresho bikoreshwa mu nganda.
Ubutumwa bw’intumwa za IAEA mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza ku wa 21 Nyakanga 2026, bukurikira ubundi bwari bwabaye muri Werurwe uyu mwaka busuzuma aho igihugu kigeze cyitegura gahunda yo kubyaza amashanyarazi ingufu za Nikeleyeri.