Abatutsi bahungiye i Kabgayi bahizeye amakiriro ariko barahicirwa – Kayitare
Imibereho

Abatutsi bahungiye i Kabgayi bahizeye amakiriro ariko barahicirwa – Kayitare

NYIRANEZA JUDITH

April 24, 2026

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko Abatutsi bahungiye ku bitaro bya Kabgayi no kuri Diyoseze ya Kabgayi, bahizeye kuhakirira, ariko barahicirwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri 12,208, hari mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Diyoseze ya Kabgayi, abarwayi n’abarwaza n’abaganga bakoraga ku bitaro bya Kabgayi.

Yavuze ko abantu bari bahahungiye bahizeye amakiriro kuko hari mu bigo by’abihayimana, mu mashuri y’abihayimana, bibwira ko bazahakirira n’ikindi kigo cyitwaga CND, ariko bakarenga na bo bakagira uruhare muri Jenoside cyangwa ntibatabare abayikorerwaga, ibyo ni ibitanga ishusho y’ubukana Jenoside yakoranywe.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hirya no hino mu gihugu byari byoroshye kumva ko uwagira amahirwe akagera i Kabgayi yaharokokera. Hahungiye Abatutsi baturutse hirya ni hino mu Gihugu, abasaga gato 50 000, bahungiye mu bice byinshi byo kuri uyu musozi, hari amashuri, ingo z’abihayimana, ikigo cy’ubuvuzi, ibitaro bya Kabgayi byari bihamaze igihe kirekire.

Abantu batekerezaga ko baharokokera kandi naho kuba bakinga kuko hari aho gukinga umusaya kuko hari ibikorwa remezo mu gihe nk’icyo. Ntibyakunze kuko abateguye Jenoside ndetse bakayishyira mu bikorwa babasanze aho bari bahungiye barabica.”

Kayitare yakomeje asobanura uburyo Abatutsi bari bahahungiye bahiciwe, ku buryo imibiri yashoboye gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabgayi itagera no kuri 1/3.

Ati: “Babiciye aho bari bihishe, babiciye kuri uyu musozi, babiciye hirya no hino, uyu musozi wose utubikiye abacu, uretse n’aba twagize amahirwe tukabona imibiri yabo tukayishyingura muri uru rwibutso, ariko usanga batageze no kuri 1/3 cy’abaguye kuri uyu musozi.”

Yagarutse ku rwego rw’ubuzima, agira ati: “Tugiye mu rwego rw’ubuzima, haje bisi bakazishyiramo Abatutsi bakabaroha mu mugezi wa Nyabarongo ukikije aka Karere kacu, ntiduteze kuzababona tubashyira indabo ku mugezi wa Nyabarongo, tukabunamira tugataha.” Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare yavuze bibabaje kubona n’abari bakwiye kuramira Abatutsi babahungiyeho, baragize uruhare mu kubica.

Ati: “Abari abakozi ba Diyoseze ya Kabgayi muri serivisi zinyuranye b’Abatutsi na bo barishwe, abari abaganga b’Abatutsi barishwe, abari abarwayi b’Abatutsi bari mu bitaro bya Kabgayi na bo barishwe, abajyanwaga ari inkomere bibwira ko abaganga baza kubatabara, aho kubatabara ahubwo havuyemo n’ababasonga, twagize n’ibyago n’abaganga ubundi bigiye gutanga ubuzima no kurengera abarwayi na bo twagizemo abagize uruhare muri Jenoside.”

Yasabye abafite amakuru y’ahaherereye imibiri y’Abatusti bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro, ntirinde kuboneka ari uko hari ibikorwa remezo byubakwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA