Ambasaderi Moses Rugema yashyikirije Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu “Aso Rock Villa” iherereye mu murwa mukuru, Abuja, ku wa 23 Mata 2026.
Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, yanyujije ku rukuta rwayo rwa X, yavuze ko Amb. Rugema yijeje kurushaho gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y’ibihugu byombi. Ambasaderi Moses Rugema yasimbuye Ambasaderi Bazivamo Christophe.
U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi kandi ibihugu byombi bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye; iz’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege, n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
U Rwanda na Nigeria ni ibihugu bifitanye umubano mwiza. Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu n’abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by’irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.
Perezida Kagame na Tinubu bongeye kuganira muri Mutarama 2025, bagaruka ku ngingo zitandukanye zishingiye ku guteza imbere ibihugu byombi.
Muri Kamena 2025, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo kuvanaho gusoresha kabiri ibicuruzwa hagati y’impande zombi.

