Turagaya abaganga batwaye ubuzima aho kubukiza-Dr Nsanzimana
Imibereho

Turagaya abaganga batwaye ubuzima aho kubukiza-Dr Nsanzimana

HABIMANA Eric

April 24, 2026

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko hari bamwe mu baganga n’abari bafite inshingano zo kurinda ubuzima bagize uruhare mu kubuhutaza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho kubukiza nk’uko byari mu nshingano zabo.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside, cyabereye ku Rwibutso rwa Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Dr Nsanzimana yavuze ko nk’urwego rw’ubuzima, hari aho rwateshutse ku nshingano bamwe mu barukoreraga bagateshuka ku ndahiro y’akazi yo kurinda ubuzima bw’abarwayi ahubwo bakagira uruhare mu kubica no kubicisha.

Ati: “Turibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko tunagaya abayigizemo uruhare cyane cyane abagombaga gukiza ubuzima ahubwo bakabutwara, iyo uvuze abaganga uba uvuze abatanga imiti, abatera ibinya n’undi wese ufite aho ahuriye no gutanga ubuvuzi, ijambo ‘kugaya’ ubwaryo ntirihagije, abo baganga bakoze ibi babaye ibigwari.”

Yakomeje agaragaza ko hari bamwe mu baganga bagize uruhare rukomeye mu gushishikariza ubwicanyi, barimo Dr Théodore Sindikubwabo wigeze kuba umuganga ariko akaza kuba umwe mu bayoboye ubwicanyi, ndetse n’abandi barimo Théoneste Niyitegeka wakoreraga i Kabgayi, aho yagize uruhare mu kwicisha Abatutsi bari bahahungiye.

Yanavuze kandi Antoine Misago wagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka rya CDR, ndetse na Maj. Anne Marie Nyirahakizimana bose bashyizwe mu cyiciro cy’abo bagaya kubera uruhare bagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Nubwo bimeze bityo, Dr Nsanzimana yashimye abaganga bagaragaje ubutwari bagahitamo kurengera ubuzima bw’abari babahungiyeho, barimo Dorothée Mukandanga wabashije guhisha no kurokora bamwe mu bahigwaga.

Ati: “Hari abo dushima kuko bakoze neza  bagahitamo inzira yo kurengera ubuzima nubwo byari bigoye, ibi bitwigisha ko buri wese afite amahitamo yo gukora icyiza cyangwa ikibi.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko intego yo kugaya abakoze nabi no gushima abakoze neza ari ukwigisha abakiri bato, cyane cyane abiga ubuganga guhitamo kuba abaganga bubahiriza indangagaciro zo kurengera ubuzima.

Yasoje ashimangira ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rufite amahirwe yo kubaka igihugu cyiza, asaba ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo amateka mabi atazongera kubaho aho yavuze ko kwibuka bigomba kujyana no kwigira ku mateka kugira ngo icyiza gikomeze gutsinda ikibi.

Dr Sabin yavuze ko kwibuka bigomba kujyana no kwiga kandi bakigira ku mateka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA