Abanyarwanda 317 barimo abagabo 15, abagore 76 n’abana 226 batashye kuri uyu Gatanu tariki ya 24 Mata 2026 banyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu.
Aba banyarwanda bavuga ko bari babayeho nabi mu mashyamba ndetse bagacucurwa ibyabo bakoreye na zimwe mu nyeshyamba zirimo n’umutwe wa FDRL ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dushime Janvier ufite imyaka 28 yagize ati: “Twari tubayeho nabi cyane, ubu ubona ndi umusore bagenzi banjye bajyanywe mu gisirikare ku ngufu n’inyeshyamba, abandi twirirwaga twihisha kugira ngo batatubona.”
Hakizimana Innocent yagize ati: ”Ubuzima hariya hantu burakomeye ni ugukora bakwambura, mbega ni ugukorera inyeshyamba gusa, kuba tubonye uko dutaha ni amahirwe, abandi barakiriyo icyo nabasaba ni uko na bo bataha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Déogratias ubwo yakiraga aba Banyarwanda yagaragaje ko abatashye ari imbaraga Igihugu cyari cyarabuze cyungutse.
Ati: “Igihugu cyungutse amaboko cyari cyarabuze, kandi kuba bakomeje gutaha bica intege umwanzi wari warabafashe bugwate, kuko aba ari amaboko abuze kandi dukomeza gukorana na bo bakabwira bagenzi babo basigaye mu mashyamba bagataha.”
Yaboneyeho umwanya wo gusaba aba Banyarwanda guhamagara bagenzi babo na bo bakabasha gutaha mu rwababyaye.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.
Imibare itangwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi igaragaza ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza ku wa 24 Mata 2026, Abanyarwanda barenga 8,000 bamaze gutahuka mu Rwanda bigobotoye ingoyi ya FDLR .