Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yaragaragaje ko uburezi ari inkingi yo kubaka amahoro arambye no gukumira Jenoside, kandi ko uko bwifashishijwe mu gusenya u Rwanda kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwakoreshwa no mu kongera kurwubaka no kuruteza imbere.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yabigarutseho kuri uyu wa 24 Mata 2026, ubwo hibukwaga abari abakozi n’abanyeshuri b’ishuri ryahoze ari ETO Kicukiro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ahari ETO ubu hahindutse Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic, (RP) na Koleji yayo ya Kigali (IPRC Kigali).
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hiciwe Abatutsi bari bahahungiye nyuma y’uko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zari zibarinze zibatereranye zikabasiga mu maboko y’abicanyi.
Minisitiri Nsengimana yagagaragaje ko uburezi bwakoreshejwe n’ubutegetsi bubi kugira ngo higishwe amacakubiri mu mashuri ndetse n’abanyeshuri bagakora Jenoside, ariko ibyo bikwiye kuba amasomo aho bwakoreshejwe busenya, bugakoreshwa hubakwa Igihugu.
Yagize ati: “Uburezi ni inkingi yo kubaka amahoro arambye no gukumira Jenoside kandi bwakoreshejwe n’ubutegetsi bubi kugira ngo higishwe amacakubiri butegur Jenoside.”
Yakomeje agira ati: “Ubukana Jenoside yari ifite, cyane ko yakoresheje abana bato [urubyiruko] n’abitwaga ko bize, dukoresheje ubuyobozi bwiza dufite natwe twakoresha uburezi mu gukemura ibyo ubutegetsi bubi bwakoze.”
Minisitiri Nsengimana yongeyeho ko uburezi butanzwe uko bikwiye Abanyarwanda bakigishwa urukundo no kurwanya amacakubiri, nta kabuza u Rwanda rwagera ku ntego rwihaye, asaba amashuri makuru na za kaminuza kubigiramo uruhare.
Yagize ati: ”By’umwihariko RP mufite uruhare rukomeye mu kubaka Igihugu cyacu kuko ubumenyi, ubushobozi n’indangagaciro zitangirwa aha zifasha urubyiruko rwacu guteza imbere Igihugu no kurinda ibyo twagezeho.”
Yagaragaje ko muri iki gihe cy’isi y’ikoranabuhanga, ingengabitekerezo ya Jenoside na yo igenda yiyoberanya aho ku mbuga nkoranyambaga haba higanje abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kuba maso bagasesengura ndetse bakagaragaza amateka nyakuri.
Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) wagaragaje ko Kwibuka bitanga umukoro wo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi ko urubyiruko rufite inshingano zo gukomeza guhangana n’abashaka kugoreka amateka bayavuga uko atari.
Ndizihiwe Blaise wari uhagarariye Ibuka muri icyo gikorwa, yagize ati: ”Rubyiruko iyo twumva ubuhamya si ukuzura akaboze ni ukugira ngo twige n’abazadukomokaho babone ubukana Jenoside yakoranwe. Rero uzakubwira ati ‘kuki wibuka kandi utari uhari? uzamubaze uti ‘kuki uhunga kandi wari uhari?.”
Bamwe mu banyeshuri biga muri RP bagaragaje ko biyemeje kurwanya mu buryo bwose abahakana n’abapfobya Jenoside, kuko kuba bagihari babiterwa n’ipfunwe ry’ibyo bakoze.
Iduhire Ismael yagize ati: ”Dutange ubutumwa bunyomoza kandi tugaragaze ukuri.”
Kagirimpundu Diane na we ati: ”Inkotanyi zarokoye Igihugu zikoresheje intwaro natwe dukoreshe ikoranabuhanga turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside tureke kuryama cyangwa ngo turebere.”
Kuva ku wa 07 Mata kugeza ku wa 10 Mata mu mwaka wa 1994, Abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye bahungiye muri ETO Kicukiro bizeye kurindwa n’Ingabo z’Ababiligi zari zihafite ikigo, ariko ku wa 11 Mata izo ngabo zahawe amabwiriza yo kuva muri icyo kigo zisiga Abatutsi bari bahahungiye mu maboko y’Interahamwe n’abasirikare ba FAR bahagose.
Ingabo za MINUAR zikimara kugenda, Interahamwe n’abasirikare bahise binjira muri ETO batangira kwica Abatutsi abandi barabashorera babajyana ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro ari na ko bamwe bagenda bicirwa mu nzira aho abasaga 4,000 bahiciwe urw’agashinyaguro.

