Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahuriye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya Gatanu ya Komite Ihuriweho ishinzwe gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi ageze ashyirwa mu bikorwa.
Ni amasezerano yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2025.
Iyi nama yateranye ku wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, yahuje abayobozi bahagarariye ibihugu byombi, hamwe n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umuhuza, Qatar, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ihagarariwe na Togo yahaye inshingano zo kuba umuhuza muri ibyo bibazo.
Amasezerano yo ku wa 27 Kamena ashyiraho umurongo wa dipolomasi ugamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi bituranye, hibandwa ku kurandura umutwe wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Komite yasuzumye intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabaye ku wa 17-18 Werurwe i Washington.
Riragira riti: “Impande zombi zatanze amakuru mashya ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kugabanya umwuka mubi ”ariko ntiryatanze ibisobanuro birambuye ku byagezweho.
Iyo nama yanakiriye amakuru yatanzwe na Qatar ku biganiro bikomeje hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, bifatwa nk’ibyunganira inzira y’ibiganiro bya Washington.
Ibiganiro bigamije gukemura imizi y’ibibazo by’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo, harimo no gusenya FDLR, wakunze kugaba ibitero bihungabanya umutekano w’u Rwanda, unashinjwa kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ibi bibazo byagaragajwe nk’imwe mu mpamvu zateye umutwe wa AFC/M23 kwegura intwaro ngo urwanire uburenganzira bwa benewabo bicwa.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Komite yashimye cyane izi mbaraga, inashimira u Busuwisi bwakiriye icyiciro giheruka cy’ibiganiro byabereye i Doha, inashimangira uruhare rukomeye rw’iyo gahunda mu guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’Amasezerano y’Amahoro.”
Icyiciro giheruka cy’ibiganiro cyabereye mu Busuwisi kuva ku wa 13 kugeza ku wa 17 Mata, nyuma yo kwimurwa kivanywe i Doha bitewe n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati, gusa kugeza ubu ntikiratanga umusaruro ugaragara mu guhosha intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.
Komite yashimangiye ko hakenewe gukomeza imbaraga mu nzira y’amahoro, mu gihe ibikorwa bikomeje ku mpande zombi z’iyo gahunda.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rugaragaza impungenge z’umutekano warwo zituruka ku kuba umutwe wa FDLR ugikorera muri RDC no ku bufatanye ushinjwa kugirana n’ingabo za RDC mu kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
