Abelardo de la Espriella yatorewe kuyobora Colombia
Amakuru

Abelardo de la Espriella yatorewe kuyobora Colombia

SHEMA IVAN

June 22, 2026

Abelardo de la Espriella w’imyaka 47 yatorewe kuba Perezida wa Colombia nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026.

Ibyavuye mu ibarura ry’agateganyo ry’amajwi bigaragaza ko De la Espriella yagize amajwi 49,7%, arusha make uwo bari bahanganye Iván Cepeda wagize 48,7%. Aya matora yabaye mu cyiciro cya kabiri nyuma y’uko nta mukandida wari wabonye amajwi arenga 50% mu cyiciro cya mbere cyabaye ku wa 31 Gicurasi 2026.

De la Espriella, wari uhagarariye ihuriro rya politiki ryitwa Defenders of the Homeland, yiyamamaje ashyira imbere umutekano, asezeranya gukaza ibikorwa bya gisirikare byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no kongera ubushobozi bw’inzego z’umutekano. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters byandiko uwo muyobozi yanavuze ko azahagarika ibiganiro by’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ndetse agashyigikira iyubakwa rya gereza nini zigamije kugabanya ibyaha.

Uyu munyapolitiki ushyigikiwe n’abakomeje gushima politiki ya Perezida ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  Donald Trump, asimbuye Gustavo Petro, wari Perezida wa Colombia kuva muri Kanama 2022. Intsinzi ye ifatwa nk’impinduka ikomeye muri politiki y’iki gihugu, aho abaturage benshi bagaragaje impungenge zishingiye ku mutekano muke, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubwiyongere bw’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. 

De la Espriella yavukiye mu mujyi wa Barranquilla. Azwi cyane nk’umunyamategeko waburaniye abantu benshi bazwi muri politiki n’ubucuruzi muri Colombia.

Mbere yo kwinjira muri politiki, yari umwe mu banyamategeko bakomeye kandi bakize muri icyo gihugu. Yamenyekanye kandi kubera amagambo akakaye ku bibazo by’umutekano ndetse no kunenga cyane ubutegetsi bwa Petro. 

Mu gihe cyo kwiyamamaza, yasezeranyije kugabanya amafaranga Leta ikoresha, gukuraho zimwe muri serivisi za Leta zifatwa nk’izihenze, gushishikariza ishoramari ry’abikorera no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Nubwo yatsinze amatora, biteganyijwe ko azahura n’imbogamizi zo kuyobora igihugu kubera ko ishyaka cyangwa ihuriro rimushyigikiye ridafite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, ibintu bishobora gutuma kugenza gahunda ze bisaba ibiganiro n’andi mashyaka ya politiki. 

De la Espriella ateganyijwe kurahirira kuyobora Colombia ku wa 7 Kanama 2026, agatangira manda y’imyaka ine. 

Abelardo de la Espriella yatorewe kuyobora Colombia

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA