Ibikoresho by’abanyeshuri b’abakobwa biga ku Ishuri y’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro rya ACODES Mushishiro TVET bari mu biruhuko, byahiriye mu nyubako iraramo umukozi ushinzwe imiyoborere, imyitwarire no gukurikirana abanyeshuri (Animatrice) kuko bari basize babibikije.
Iyo nyubako yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo ku wa 19 Nyakanga, muri iki kigo giherereye mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga. Ibikoresho byinshi byahiriyemo harimo matola, ibikapu n’ibindi bari barasize ku ishuri bajya mu biruhuko ndetse n’ibya animatrice birimo.
Bivugwa ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa kumi n´ebyiri z´umugoroba, ikwira mu nyubako, iza kuzima nyuma y’uko babonye ubutabazi. Amashusho yahise akwirakwira yagaragazaga abanyeshuri n’abaturage bagerageza kuzimya umuriro, bamwe basenya ibice by’inkuta kugira ngo babashe gutabara ibyari biyirimo mu gihe abandi batabazaga inzego z’umutekano.
Hagumineza Platin, umwe mu baturage batuye hafi y’iri shuri, yavuze ko bahise batabara bakimara kubona umwotsi mwinshi n’urusaku rw’abantu batabaza. Ati: “Twabonye umwotsi mwinshi tukumva n’ibintu bituragurika, abana basakuza bavuga ko harimo gushya. Twahise twiruka twinjira mu kigo dusanga abanyeshuri batangiye kuzimya, natwe turabafasha. Ariko kubera ko umuriro wari mwinshi cyane, matola nyinshi n’ibindi bikoresho byananiranye kubikuramo birashya.”
Umwe mu bakozi b’iki kigo ukora mu gikoni witwa Muhire, yavuze ko umuriro watangiriye mu nzu y’umukozi ushinzwe imiyoborere n’imyitwarire (Animatrice), aho bakeka ko ushobora kuba waturutse ku nsinga z’amashanyarazi zakoranyeho aho zihurira.
Yagize ati: “Hari harimo ibikoresho bya animatrice n’iby’abanyeshuri bari barahasize byose byahiye, twagerageje kubikuramo ariko ntibyashoboka kubera ko iyo nzu ifatanye n’aho abanyeshuri barara. Twakoze ibishoboka byose ngo umuriro utagera aho abana barara ku bw’amahirwe imodoka ya Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yahise ihagera iradufasha, nta muntu wakomeretse.”
CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yemeje aya makuru avuga ko ishami rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara rifatanyije n’abaturage, ribasha gukumira ko umuriro ukwira mu zindi nyubako z’ikigo.
CIP Kamanzi yavuze inkongi y’umuriro itafashe aho abanyeshuri barara kuko bihutiye gutabara. Ati: “Twihutiye gutabara ku bufatanye n’abaturage, tubasha kuzimya umuriro utarakwira izindi nyubako. Ahahiye ni inzu yararagamo animatrice, ntabwo umuriro wageze aho abanyeshuri barara, gusa ibikoresho byari biyirimo byari byamaze gushya.”
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’impeshyi, kuko ari igihe inkongi z’umuriro zikunze kwiyongera, ndetse ishimangira ko hagikomeje iperereza rigamije kumenya icyateye iyi nkongi no kubarura agaciro k’ibyangiritse.

