Inzego z’Umutekano z’u Buhinde zateye ibyuka biryana mu maso zinakubita ibihumbi by’urubyiruko rw’abigaragambya bo mu mutwe wiyise ‘Cockroach Janta Party’, bamagana imiyoborere bavuga ko idahwitse ya Minisitiri w’Intebe Narendra Modi.
Kuri uyu wa Mbere Aljazeera yatangaje ko abigaragambya barenga 10 000 bigaragambije bikomeye bibaviramo gukubitwa ubwo berekezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Buhinde i New Delhi, basaba ko Minisitiri w’Intebe Narendra Modi na Minisitiri w’Uburezi, Dharmendra Pradhan begura kubera ruswa no kunanirwa gukemura ibibazo byugarije uburezi.
Uburakari bw’abigaragambya bwasembuwe bikabije n’uburyo mu mpera z’icyumweru gishize umunyamakuru ushyigikiye abigaragambya, Sonam Wangchuk yajyanwe mu bitaro ku gahato nyuma yo kumara ibyumweru bitatu mu myigaragambyo yo kwiyiriza ubusa.
Gusa ku ruhande rwa Polisi, umuyobozi wayo i New Delhi, Sachim Sharma yatangaje ko nta muntu wahohotewe mu bigaragambya nubwo amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu bashinzwe umutekano basubiza abigaragambya inyuma n’inkoni.
Iyi myigaragambyo yadutse muri Gicurasi 2026, ubwo hadukaga uwo mutwe watangiye abaturage banenga bikomeye ruswa n’imikorere y’urwego rw’uburezi. Mu kwezi gushize abanyeshuri bagera kuri miliyoni 2,2 bahataniraga kwinjira mu mashuri yigisha ubuvuzi basabwe kongera gukora ikizamini cya leta nyuma y’uko ikizamini cya mbere cyari cyakozwe muri Gicurasi giteshejwe agaciro.
Abanyeshuri bari bamaze amezi menshi bitegura ibizamini barakajwe no kumva ko ikizamini bakoze cyateshejwe agaciro kandi bagomba kongera kugisubiramo ndetse hari raporo zagaragaje ko abarenga 12 biyahuye kubera kwiheba.
Ibyo byahuriranye n’uko umwe mu bacamanza bakuru b’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buhinde agereranyije urubyiruko rudafite akazi nk’ibinyenzi (cockroaches) avuga ko bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kunenga inzego za Leta. Yabivuze nyuma yo kuburanisha urubanza rwari rwatanzwe n’umunyamategeko wari wajuririye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa New Delhi cyo kumutesha agaciro.
Nubwo urwo rubanza ntaho rwari ruhuriye n’urubyiruko rudafite akazi ariko iryo jambo ryararukorogoshoye, batangira gukwirakwiza ubutumwa banenga Guverinoma batangira kwiyita Cockroach, ndetse mu gihe gito iyo mvugo ikwira mu barenga miliyoni, hahita hashingwa umutwe wa Cockroach Janta Party.