Mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32 no gukomeza gushyigikira iterambere ry’abaturage, Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda basoje ibikorwa by’ubufatanye byagejeje ku baturage bo mu Ntara y’Amajyepfo ibikorwa remezo n’ubufasha butandukanye birimo amashuri, inzu z’abatishoboye, ubuvuzi bw’ubuntu n’ibindi bikomeje kuzamura imibereho myiza yabo.
Mu Karere ka Kamonyi hafunguwe ku mugaragaro Ishuri ryisumbuye rya tekinike rya Kigese riherereye mu Murenge wa Rugalika,umuhango wayobowe na Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, abayobozi ba Polisi y’u Rwanda, izindi nzego z’umutekano, abayobozi muri Guverinoma n’abaturage.
Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 460, rikaba rigizwe n’ibyumba by’amashuri 10, laboratwari y’amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, inyubako z’ubuyobozi, icyumba cyihariye cy’abakobwa ndetse n’ibibuga by’imikino ya volleyball na basketball, aho biteganyijwe ko rizafasha urubyiruko kubona uburezi bufite ireme n’ubumenyi ngiro bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Mu Karere ka Nyamagabe, mu Kagari ka Nyamigina mu Murenge wa Tare, hatashywe ku mugaragaro inzu umunani zubatswe mu buryo imwe iturwamo n’imiryango ibiri (Two in One), yubakiwe imiryango itishoboye binyuze mu bufatanye bw’Ingabo na Polisi y’u Rwanda bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kubona icumbi riboneye.
Mu Karere ka Nyaruguru, ibikorwa byo kuvura abaturage ku buntu byari bimaze ukwezi bikorerwa mu Bitaro bya Munini byasojwe, aho abaturage barenga 8 000 bahawe serivisi zitandukanye z’ubuvuzi, abaganga b’Ingabo na Polisi bavuze ko icyo gikorwa cyafashije benshi kubona ubuvuzi bw’inzobere batari kubona mu buryo bworoshye.
Mu Karere ka Ruhango na ho hatashywe ibikorwa remezo bitandukanye birimo ibiraro bishya byubatswe, ikibuga cya Ruhango cyunganira icya Busanza kizajya gikoresherezwaho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, ndetse n’imihanda ya kaburimbo yorohereza abaturage n’abakoresha umuhanda.
Mu Karere ka Gisagara, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Remera mu Murenge wa Muganza, hatashywe inzu 10 zubatswe mu buryo imwe iturwamo n’imiryango ibiri zigenewe abatishoboye. Uretse izo nzu kandi, urubyiruko rw’Imboni z’Impinduka rwashyikirijwe inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5 000 000 Frw) igamije kubafasha kwagura ibikorwa bibateza imbere no kwihangira imirimo.
Abaturage bo mu turere twagezwemo n´ibi bikorwa bagaragaje ko bifite uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho yabo, bavuga ko kuba Ingabo na Polisi bifatanya na bo mu bikorwa by’iterambere ari ikimenyetso cy’uko umutekano n’iterambere bijyana.
Ni ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi y’u Rwanda byo gufasha abaturage bikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zigamije imibereho myiza y’abaturage, bikaba by’umwihariko byaranahuriranye no kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rubohowe, ari na bwo hashimangirwa uruhare rw’umutekano mu guteza imbere igihugu n’imibereho y’abaturage.



