Kwibohora 32: Umuhanzi Nkurunziza agiye gusubiramo indirimbo ‘Maji Maji’ yamwitiriwe
Amakuru

Kwibohora 32: Umuhanzi Nkurunziza agiye gusubiramo indirimbo ‘Maji Maji’ yamwitiriwe

MUTETERAZINA SHIFAH

July 6, 2026

Umuhanzi akaba n’uwahoze mu ngabo zari iza RPA zarwanye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu, Nkurunziza Pierre Damien, yatangaje ko ateganya gusubiramo indirimbo yise ‘Ibirari by’inshuro isoza urugamba’ izwi nka Maji Maji yanitiriwe, aho ataganya kongeramo ibindi bitero kuko igomba kuvuga urugamba rwose.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Imvaho Nshya Nkurunziza yasobanuye imvo n’imvano y’iyo ndirimbo n’impamvu yayikoze ndetse n’uko ateganya kuyisubiramo ikaba amateka aho kuba indirimbo gusa.

Yagize ati: “Ubundi nashingiye kuri iriya mbunda iri mu mbuga ya CND (ku cyiciro cy’Inteko Ishinga Amategeko), yitwa Maji Maji ni imwe mu zo wabasha kugendana mu maboko, wakurikirana umwanzi yiruka, washobora guhungana cyangwa ukayihishana kuko na byo bibaho ni yo twari dufite.”

Yakomeje ati: “Ni indirimbo nakoze nifuza kugaragaza uko urugamba rwagenze kuko buriya kuri njye nayise ‘Ibirari by’inshuro isoza urugamba’ ku buryo n’ututarimo ubungubu ngiye kuyikora kuko buriya uyumva yumva ko iri mu rugamba hagati ariko hari igice kitarimo kigaragaza uko urugamba rwatangiye kuko ubu ntikiri indirimbo yabaye amateka.”

Nkurunziza avuga ko we na baganzi be baje i Kigali baje muri gahunda yo gusaranganya ingabo nkuko byari mu myanzuro yafashwe mu nama y’i Arusha muri Tanzania, baza ari bake bagombaga kurinda abayobozi babo,bashyirwa mu Nteko Ishinga Amategeko. Icyakora avuga ko nyuma batunguwe no kubona indege y’uwari Umukuru w’Igihugu imanuwe biba ngombwa ko bahabwa andi mabwiriza.

Ati: “Tugeze mu CND, hari uko umusirikare agomba kubaho, hari aho agomba kuba, kandi kurinda byari akazi ka buri munsi , twinjira muri ibyo bikorwa byose abatuyobora baduha amabwiriza. Tuba aho turategereza, twari dutegereje amahoro haza ibyago ariko biba byiza kuko twari dusanzwe duteguye imitima yacu.”

Akomeza agaragaza ko iyo ndirimbo yayanditse bwa mbere hagatai ya tariki 13-14 Mata 1994, akayiha ririrya zina kuko yari yamaze kubona ibimenyetso by’uko bagiye gutsinda urugamba kuko ngo abo bari bari bafatanyije ku rugamba bari bamaze kubageraho, aho barwanaga icyumweru baharwana nibira iminsi itatu.

Nkurunziza yavuze ko yishima cyane iyo abona abantu benshi bayisubiramo, kuko umuntu uyiririmbye biba atari ukuririmba gusa ahubwo aba yakiriye umutima w’intwari kuko irimo n’ikivugo cye kandi kiba kivuga ibigwi by’umuntu.

Nkurunziza ateganya gusubiramo indirimbo Maji Maji ikaba amateka y’urugamba aho kuba indirimbo gusa
Nkurunziza Pierre Damien wahimbye “Maji Maji’ yabwiye Imvaho Nshya ko ateganya kuyivugurura
Indirimbo Maji Maji yayitekereje ngo izafashe mu kuvuga uko urugamba rwo Kwibohora rwagenze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA