Nyamasheke: Yasanze intama ze 10 zishwe, ahomba ibihumbi 700 Frw
Ubutabera

Nyamasheke: Yasanze intama ze 10 zishwe, ahomba ibihumbi 700 Frw

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

July 5, 2026

Nkusi Zacharie w’imyaka 58 wo mu Mudugudu wa Mitanga, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke arataka igihombo yatewe no gusanga abataramenyekana bamwiciye intama 10 zirimo enye zihaka.

Avuga ko izo ntama zose zishwe zari zifite agaciro k’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, akaba asigaye iheruheru aho asaba ubuyobozi n’inzego z’umutekano kumukurikiranira iki kibazo hakamenyekana abamwiciye amatungo bakabiryozwa. 

Nkusi yabwiye Imvaho Nshya ko izo ntama yazororeraga mu kiraro kiri mu isambu ye iri ahitwa mu Runuka mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Karengera, mu gihe we atuye mu Mudugudu wa Mitanga. Ahagana saa moya z’ijoro rya tariki ya 1 Nyakanga 2026, yatashye asize izo ntamba zororerwaga hamwe n’inka, agarutse mu rukerera rwo ku ya 2 Nyakanga asanga nta tungo na rimwe riri mu kiraro. 

Ati: “Nahageze mu ma saa kumi z’igitondo mbura itungo na rimwe mu kiraro. Nararetse buracya ntangira kuronda ibinono by’aho zanyuze, ngeze ku musozi witwa Kagano mu Mudugudu wa Rumumba mu mashyamba y’abaturage mbona intama ya mbere bayiteye icyuma mu nda yapfuye.”

Avuga ko yahise atabaza abaturanyi, bamufasha gushakisha muri ayo mashyamba babona izindi umunani zishwe kimwe n’iyo, inka zatataniye muri ayo mashyamba n’izindi ntama enye ziri kumwe n’izo nka. Ati: “Twakomeje gushakisha intama ya 10 tuyibona ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2026 na yo yishwe kimwe n’izo zindi, zose uko ari 10 abazishe bazikase n’ibyuma mu nda bazita aho.”

Avuga ko ukurikije uko zishwe atari abajura basanzwe bazishe ahubwo ari abaziciye ubugome no gushaka kumusubiza inyuma mu iterambere. 

Avuga ko uwo azi bafitanye ikibazo ari umuturage wo mu Mudugudu wa Nyarusiza, Akagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe kuko mu kwezi k’Ugushyingo k‘umwaka ushize na bwo yabuze intama ihaka arashakisha hose araheba. Ku wa 20 Gicurasi uyu mwaka ahamagarwa n’abantu bamubwira ko ibonetse, agiye ayisanga mu rugo rw’uwo muturage yarabyaye abana babiri.

Avuga ko ari mu gihombo gikomeye cyane kuko yahisemo kwinjira mu bworozi agira ngo ateganyirize amasaziro meza, none inzozi yabonye zimuca mu myanya y’intoki areba. Avuga kandi ko ubu bworozi ari bwo yacungiragaho ngo bukomeze guteza imbere umuryango we ugizwe na we, umugore n’abana barindwi. Afite n’impungenge z’uko abamwiciye amatungo bashobora no kumwototera n’umuryango we. 

Uwizeyimana Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Gisenyi hafi y’ibi biraro, avuga ko ari mu batabaye mu gitondo bakimenya ayo makuru, na we asaba ko byakurikiranwa neza bakamenya ukuri kwabyo. Ati: “Dukurikije aho twagiye tuzisanga n’uburyo zishwe, ntitwamenya niba ari ukuzikatagura koko, ari imbwa cyangwa izindi nyamaswa zaziriye kuko inyamaswa zariye inini gusa zigasiga utwana cyangwa zikazikura mu biraro ntizirye umutavu w’inka wari urimo, zikazirya zizitatanyije, byatubereye urujijo. N’abajura ntitubihamya, twumva ari nk’abagizi ba nabi tutazi icyo bari bagendereye. Iperereza rizaduha ukuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse avuga ko iyi nkuru ikimenyekana ku Karere, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi n’umukozi w’Akarere ushinzwe ubworozi, bihutiye kugera ahari hashyizwe izo ntama zapfuye bihanganisha uyu muturage ku byago wagize, anizezwa ko bakomeza kumuba hafi. 

Ati: “Kubera ko amatungo nk’ayo ataribwa, yahambwe. Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane niba hari uwabigizemo uruhare. Turihanganisha umuturage wacu wabuze amatungo ye tumusezeranya ko inzego zitandukanye zikomeza gushakisha icyayishe, cyangwa niba hari uwabigizemo uruhare akurikiranwe.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA