Amb. Dushimimana yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zo guhagararira u Rwanda
Politiki

Amb. Dushimimana yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zo guhagararira u Rwanda

KAMALIZA AGNES

November 19, 2025

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 19 Ugushyingo 2025, Ambasaderi Dushimimana Lambert yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Lithuania Gitanas Nausėda, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ibyo bikaba bishimangira umubano n’ubufatanye bukomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Lambert Dushimimana akaba asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda no mu Bihugu bya  Latvia no mu Buholandi, ari  na ho hari icyicaro cya Ambasade .

U Rwanda na Lithuania bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi watangiye mu 2013, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Ibihugu byombi bifatanya mu by’ubukungu, n’ imigenderanire, aho  abaturage bombi bemerewe gusaba viza zituma begenderana, ndetse impande zombi zishishikajwe no gukomeza ubufatanye mu by’iterambere.

Ibihugu byombi bisanzwe bihurira mu bufatanye bushingiye ku mishinga y’imiryango mpuzamahanga y’ubukungu no gushora imari, aho u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga wa ‘Team Europe’ ugamije ubufatanye n’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Muri iyo  gahunda harimo ibihugu nka Lithuania, bishobora gufasha mu ishoramari, guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda, ndetse no guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Lithuania kandi  ifite inyungu mu gukorana n’ibihugu byo muri Afurika, kandi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bakorana mu rwego rwa politiki n’ubukungu.

Lithuania ni igihugu giherereye ku Mugabane w’u Burayi, kikaba gifite Umurwa mukuru witwa  Vilnius, gituwe n’abaturage  miliyoni 2.9, ku buso bwa kilometero 65.300.

Amb Dushimimana yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zo guhagararira u Rwanda

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA