RSSB yatangije ikigega cya miliyari 43 Frw yo gufasha imishinga mito n’iciriritse
Ubukungu

RSSB yatangije ikigega cya miliyari 43 Frw yo gufasha imishinga mito n’iciriritse

NYIRANEZA JUDITH

April 27, 2026

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) na Enko Capital batangije ikigega kigamije gufasha imishinga mito n’iciriritse cyiswe ‘SME Growth Fund’, cyatangiranye n’ishoramari rya miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika (zisaga miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda), kikazagenda cyagurwa buhoro buhoro kikazagera kuri miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 146 Frw).

Gusinya amasezerano hagati y’impande zombi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, aho RSSB yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wayo Regis Rugemanshuro na Cyrille Nkontchou ku ruhande rwa Enko Capital.

Iki kigega kizateza imbere ubucuruzi, guhanga imirimo mishya no guteza imbere gahunda yo guhanga ibishya. Icyo gikorwa kijyanye n’icyerekezo cya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), kikaba ari indi ntambwe iganisha ku bukungu bukomeye buyobowe n’abikorera.

Cyrille Nkontchou, umwe mu bashinze akanaba mu bayobozi ba Enko Capital yagaragaje impinduka mu iterambere izanwa n’icyo kigega.

Ati: “Ikigega cy’Iterambere ry’Abashoramari Bato n’Abaciriritse mu Rwanda kigaragaza impinduka mu iterambere ry’imari n’imigabane muri Afurika, kibishyira ku isonga ry’impinduka mu bukungu. Mu gutanga imari, iki kigega gikuraho icyuho gikomeye cy’imari n’ishoramari hagati y’ibigo by’imari n’amabanki bisanzwe, bikagura iterambere ry’ibigo by’imari bidafite uburyo bwo kubona inkunga ikwiye.”

Yakomeje asobanura ko uretse imari n’ishoramari, iki kigega gihuza ishoramari n’inkunga ya tekiniki, kigenzura ko ibigo bito n’ibiciriritse bishobora kwaguka mu buryo burambye, bihangira imirimo, kandi bikagera ku masoko mashya.

Ku bufatanye n’Urwego cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, iki gikorwa kigaragaza uburyo imari n’ishoramari by’ibigo by’imbere mu gihugu bishobora gushyira imbaraga mu bukungu nyakuri, bigashyiraho igipimo gishya cy’ishoramari riyobowe n’Ikigega cy’ubwiteganyirize muri Afurika.

Ati: “Iki Kigega gitanga ishusho mbonera y’iterambere ry’abaturage bose, gishyigikira guhanga imirimo, guhanga udushya, no kubaka ubukungu mu gihe kirekire, mu gihe kigaragaza uburyo u Rwanda rurimo guhuza imari n’ishoramari, politiki, n’ishyirwa mu bikorwa kugira ngo ruyobore ahazaza h’abashoramari muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba ko ruzaba rufite amikoro bitarenze 2050.

Ati: “U Rwanda rwihaye intego zikomeye zo kuba igihugu gifite amikoro ashyitse bitarenze umwaka wa 2050. RSSB yiyemeje gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyerekezo binyuze mu guhuza ingamba zayo zo gutanga imari nk’inkingi n’inzego z’ingenzi zikubiye mu cyerekezo cya 2050.

Hamwe na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu iri gushyirwa mu bikorwa yibanda ku iterambere riyobowe n’abikorera, Ikigega cy’Ubwiyongere bw’Abashoramari Bato n’Abaciriritse mu Rwanda ni gahunda igezweho izashyigikira inkingi y’Impinduka mu Bukungu.

Umuyobozi w’Ikigo FSD Africa, David Ganesha Tetteh, yavuze ko kuba hashyizweho icyo kikega bigiye gufasha abashoramari bato n’abaciriritse gutanga imirimo.

Yagize ati: “Ishyirwaho ry’Ikigega cy’Iterambere ry’Ishoramari ry’Abashoramari Bato n’Abaciriritse mu Rwanda ni intambwe ikomeye mu kugeza inkunga y’igihe kirekire mu bigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda. Nubwo ibigo bito n’ibiciriritse byazamuye 55% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), bigatanga imirimo myinshi, hambere ibigo byabuze uburyo bwo kubona imari ikwiye ngo byiyubake.”

Ni ikigega kizakemura ikibazo cyagutse cy’Afurika, kuko nubwo hari imari irenga tiriyari 1 y’amadolari mu bigo by’imbere mu gihugu, inyinshi muri zo ntizishyirwa mu nzego zitanga umusaruro nk’ibigo bito n’ibiciriritse bitewe no kubura uburyo bukwiye bwo gushora imari. Iki gikorwa kigaragaza uburyo ibisubizo bihamye kandi bishingiye ku isoko bishobora kuziba icyo cyuho.

Iki Kigega gishingiye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), kigaragaza imiyoborere y’u Rwanda mu gukoresha imari y’ubwiteganyirize bw’izabukuru mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu, gishyira u Rwanda ku isonga mu ishoramari rijyanye n’ubwiteganyirize bw’izabukuru muri Afurika.

RSSB na Enko Capital batangije ikigega kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse gifite agaciro ka miliyari 43 Frw
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugema
Cyrille Nkontchou, Cyrille, umwe mu bayobozi ba Enko Capital
Umuyobozi wa FSD Africa, David Ganesha Tette

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA