Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, ku cyicaro gikuru cya RAB i Rubona mu Karere ka Huye, hibutswe abari abakozi bagera kuri 228 bakoraga muri ISAR, SSS, LVNR na CNIA byahurijwe muri RAB, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukijwe ko ubumenyi butagira ubumuntu bworeka imbaga.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Uwituze Solange wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, avuga kwibukira mu cyahoze ari ISAR Rubona bifite igisobanuro gikomeye.
Yagize ati: “Kwibuka mu cyari ISAR Rubona bifite igisobanuro gikomeye ku muryango mugari wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bikaba n’umwanya wo kuzirikana koko ko ubumenyi butagira ubumuntu bworeka imbaga. ISAR Rubona yatatiye inshingano yari ifite yo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi.”
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atari impanuka ahubwo yateguwe n’ubutegetsi bubi, itegurwa n’ubutegetsi bwa Kayibanda, ubwa Habyarimana bufite umuzi mu bukoloni.
Ati: “Abanyarwanda kera bari bene kanyarwanda, bene Guhanga ariko byaje kwicwa nabakoloni, ibyo byishe Abanyarwanda, byica ubumwe bwacu bitugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yasobanuye ko kwibuka abakozi bakoreraga mu bigo byahurijwe muri RAB bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibigo n’imishinga byabyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biba bigamije kubazirikana nk’abantu bari bafite amazina, amateka.
Ati: “Iki gikorwa ngarukamwaka kidufasha kongera kuzirikana abacu, tukabazirikana atari mu mibare gusa, tukabazirikana nk’abantu bari bafite amazina, tukabazirikana nk’abantu bari bafite amateka, bari bafite inzozi zo kubaho neza kandi bakubaka Igihugu cyabo nubwo cyo cyabanze.
Ni umwanya mwiza wo guhumuriza imiryango y’abarokotse no kuvugurura intego y’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, gusigasira ibyagezweho no kubazwa inshingano dukora.”
Dr. Uwituze yavuze ko ISAR Rubona yahinduutse igicumbi cy’ingengabitkerezo y’ivangura n’amacakubiri.
Ati: “Mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ISAR Rubona yahindutse igicumbi cy’ingengabitekerezo y’ivangura, urwango, itotezwa n’umuco wo kudahana, aho abahembwaga ari abatarakoraga ahubwo bagatoteza abandi. Ibi byanakwirakwije no mu yandi masitasiyo ya ISAR ndetse no mu bindi bigo byaje guhinduka RAB hirya no hino mu Gihugu.”
Yongeyeho ati: “Ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside hano i Rubona rigaragazwa n’imbaga y’Abatutsi itabarika biciwe hano, harimo abakozi, abari bahatuye ndetse n’abari bahahungiye baturutse mu makomini yari agize Perefegitura ya Butare na Gikongoro, bikaba ari ikimemnyetso cy’uruhare rutaziguye rwa ISAR ndetse na MINAGRI, mu icurwa no mu ishyirwa mu bikorwa by’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Dr. Uwituze yashimiye Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kuko zunamuye icumu, Abatutsi bicwaga urubozo bagatabarwa, ndetse hakongera kubakwa ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati: “Inkotanyi zari ziyobowe na NyakubahwaPaul Kagame zabohoye Igihugu, zahagaritse jenoside, Abatutsi kandi ntizahagararira aho hashyirwaho gahunda yo kunga Abanyarwanda, yo kugarura abantu nk’abantu bene Gihanga, b’Igihugu kimwe.”
Yagarutse kuri bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ISAR, bacyidegemba barimo uwari ubakuriye wari umuyobozi wa ISAR Ndererehe Charles Ntahontuye akaba numwe mu bashinze CDR, Ritunga Venant wari umushakashatsi akaba n’umuyobozi wa Centre Regional Plateau Central yari ishinzwe Rubona, Songa na Ruhande, Murindangabo Joseph wari shefu wa Sitasiyo ya Rubona, Mugemana Didace wari ushinzwe abakozi, Ndayizigiye Francois, Ngendahayo Maric, Ntabareshya Baltheremy, Sinzinkayo Isaie wari umurundi wakoraga muri porogaramu y’ibitoki n’abandi.
Abakozi bibutswe bakoreraga ibigo byahurijwe hamwe bageraga kuri 228 harimo 205 bakoreraga Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi (ISAR), 11 bakoreraga Serivisi y’Imbuto z’Indobanure, abakozi 10 bakoreraga Laboratwari y’Ubuvuzi bw’Amatungo na 2 bakoreraga Ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo.
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Uwituze yasabye ko abazi amakuru y’aho Abatutsi bishwe baguye kuyatanga, kugira ngo bahabwe icyubahiro bambuwe kandi binafashe imitima kuruhuka.


