Andy Burnham wagizwe Minisitiri w’Intebe Bwongereza yarahiye

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Andy Burnham wagizwe Minisitiri w’Intebe Bwongereza yarahiye

Imvaho Nshya

July 20, 2026

Andy Burnham yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026 asimbuye Keir Starmer weguye mu mpera za Kamena nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’abarimo abahoze bamushyigikiye.

Burnham yamusimbuye kuri uyu mwanya nyuma yo gutorerwa kuyobora Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party), rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, bituma ari na we uhita aba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Andy Burnham wavutse ku wa 7 Mutarama 1970, afite imyaka 56. Yinjiye muri politiki y’u Bwongereza mu 2001, ubwo yatorerwaga guhagararira agace ka Leigh mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu rugendo rwe rwa politiki yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Umuco, Itangazamakuru n’Imikino, ndetse aza no kuyobora Minisiteri y’Ubuzima, aho yubatse izina nk’umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye mu ishyaka rya Labour.

Izina rya Burnham ryarushijeho kumenyekana cyane kuva mu 2017, ubwo yatorerwaga kuba Mayor wa Greater Manchester. Muri izo nshingano yagaragaye nk’umuyobozi waharaniraga cyane inyungu z’abaturage b’ako karere, ibintu byatumye bamwe bamwita “King of the North” kubera uburyo yaharaniraga iterambere ry’amajyaruguru y’u Bwongereza.

Mu minsi ishize ni bwo Burnham yatorewe kuyobora Labour Party nyuma yo gushyigikirwa n’umubare munini w’Abadepite b’iri shyaka, bityo aba umukandida rukumbi wujuje ibisabwa. Nyuma yo kwemezwa nk’umuyobozi waryo, yahise ategura ihererekanyabubasha na Keir Starmer, maze kuri uyu wa Mbere ahura n’Umwami Charles III, umuhango ushyira ku mugaragaro Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza.

Burnham abaye Minisitiri w’Intebe wa 59 mu mateka y’u Bwongereza, ndetse aba uwa karindwi uyoboye iki gihugu kuva mu 2016. Ni ukuvuga ko impuzandego y’igihe bagiye bamara kuri uyu mwanya ari umwaka 1,4. Ibintu byerekana ihindagurika rikomeye ryagaragaye muri Politiki y’u Bwongereza muri iyi myaka 10 ishize. Mu ijambo rye rya mbere yavuze ko yifuza kugarura icyizere no kubaka politiki ihuza Abongereza bose aho kubatanya.

Mu bibazo bikomeye ategerejweho gukemura harimo izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima, kuzahura ubukungu, guteza imbere gahunda z’imiturire, kongerera imbaraga serivisi rusange zirimo ubuvuzi, no guha ububasha bwinshi Inzego z’ibanze kugira ngo iterambere rigere mu bice byose by’igihugu. Anategerejweho gushyiraho Guverinoma nshya no gushyira mu bikorwa impinduka yasezeranyije abaturage mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Labour Party.

Imigabo n’imigambi ye

Mu ijambo rye rya mbere yavugiye imbere ya 10 Downing Street ku wa 20 Nyakanga 2026, yavuze ko Guverinoma ye izashyira imbere ibibazo bireba abaturage mu buzima bwa buri munsi, birimo izamuka rikabije ry’ibiciro, kuzamura ireme rya serivisi za Leta no kongera ubumwe n’ituze by’igihugu.

Yagize ati: “Tugomba gukora neza kurushaho. Iki ni igihe cyo kongera kubaka ituze ry’u Bwongereza no gushyira ku isonga kwita ku baturage no gushyira mu bikorwa buri cyemezo cya Guverinoma.”

Burnham yatangaje ko muri uyu mwaka azashyira ahagaragara gahunda y’imyaka 10 igamije kuzahura ubukungu no gufasha abaturage kubona agahenge ku ngaruka z’izamuka ry’ibiciro. Yanavuze ko itegeko rya mbere azatanga amaze kwinjira muri 10 Downing Street ari ugutangiza gahunda yo guca ikibazo cy’abatagira aho kuba mu gihugu, ndetse anizeza ko hazubakwa inzu nyinshi zicungwa n’inzego z’ibanze kugira ngo abaturage benshi babone amacumbi ahendutse.

Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga, Burnham yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, azaba umwe mu bayobozi ba mbere azavugisha kuri telefoni, ashimangira ko u Bwongereza buzakomeza gushyigikira Ukraine nk’uko byakorwaga ku butegetsi bwa Keir Starmer.

Yagize ati: “Nta gihindutse ku ruhande rw’u Bwongereza. Inkunga yacu kuri Ukraine irakomeje kandi nzaba ndi kumwe na Perezida Zelensky ku rugero rwa 100%.”

Yanatangaje kandi ko ateganya kugirana ibiganiro bya mbere na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Ishyirwaho rya Burnham ryakiriwe neza n’abayobozi batandukanye ku Isi. Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Micheál Martin, yamushimiye avuga ko azakomeza gukorana na we mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi, mu gihe Chancellor w’u Budage, Friedrich Merz, na we yamwoherereje ubutumwa bw’ishimwe anamuhamagarira gusura Berlin.

NIYIRORA Theogene

Andy Burnham yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA