Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 ntiwasize amateka muri ruhago gusa, ahubwo wanabaye kimwe mu birori by’imyidagaduro byavuzwe cyane ku Isi. Kuva ku byamamare byari muri sitade, igitaramo cyabaye hagati y’umukino (Halftime Show) kugeza ku birori byakurikiye uwo mukino, byose byabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga.
Mu byamamare byitabiriye uwo mukino harimo Justin Bieber, Beyoncé na Jay-Z, Rihanna na A$AP Rocky, Tom Cruise, David Beckham, Serena Williams, Matt Damon, Kevin Hart, Christina Aguilera, Drake n’abandi benshi. Kugaragara kwabo muri sitade no mu birori byakurikiye umukino kwatumye amafoto n’amashusho yabo akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo nka X, Instagram, TikTok n’izindi zitandukanye.
Mu byakuruye cyane abantu, harimo urukundo rwa Kylie Jenner n’umukinnyi wa filime Timothée Chalamet. Aba bombi bagaragaye bafatanye mu biganza ndetse banasomana imbere y’imbaga y’abafana bari bitabiriye umukino wa nyuma, ibintu byatumye amafoto yabo aba mu yasangijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukino kandi wasize amateka kubera igitaramo cyabaye mu kiruhuko hagati y’umukino (Halftime Show), aho abahanzi bakomeye barangajwe imbere na Justin Bieber, Shakira, Burna Boy, n’itsinda ry’abana b’ababyinnyi bo mu gihugu cya Uganda ryitwa Ghetto Kids, Madonna n’itsinda BTS bataramiye imbaga yari muri sitade ndetse n’abarenga miliyari bareberaga hirya no hino ku Isi. Ni ubwa mbere FIFA yari iteguye igitaramo nk’iki ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, kikaba cyakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.
Nyuma y’umukino, ibyamamare byinshi ntibyahise bisubira iwabo, ahubwo byakomeje kwizihiza iryo joro mu birori byabereye i New York. Muri ibyo birori hagaragaye Drake, Serena Williams, Christina Aguilera n’abandi benshi, amafoto n’amashusho yabo na byo bikomeza gusakara ku mbuga nkoranyambaga.
Abasesenguzi bavuga ko Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 cyarenze kuba irushanwa rya ruhago gusa, ahubwo cyabaye urubuga rwahurije hamwe siporo, umuziki, sinema n’imideli, bituma kiba kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byakurikiwe cyane muri uyu mwaka.
Mu gihe abakunzi ba ruhago baganiraga ku byaranze umukino no ku wegukanye igikombe, abakunzi b’imyidagaduro bo bakomeje kwibanda ku byamamare byitabiriye uwo munsi, imyambarire yabyo, ibitaramo ndetse n’inkuru z’urukundo rwa Kylie Jenner na Timothée Chalamet, bikomeje kuyobora ibiganiro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.




Yanditswe na NIYIRORA Théogène