Nshimiyimana Elie w’imyaka 22 yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, ahagana saa saba z’ijoro rishyira ku wa 18 Nyakanga, amaze gutera icyuma uwitwa Ndindiriyimana Eraste w’imyaka 37 yashakaga kwambura amafaranga yamukekagaho.
Bivugwa ko Ndindiriyimana yategewe mu nzira avuye kunywera mu kabari Nshimiyimana yakoreragamo ku manywa ariko anacunga abashobora kuba bafite amafaranga, akaba yamwibasiye kuko bivugwa ko yari amaze iminsi mike agurishije inzu.
Nkezabahizi Désiré, umwe mu baturage bo muri Murambi, avuga ko Nshimiyimana yari ageze muri uyu Mudugudu vuba akaba akora mu kabari ku manywa, agacunga abaje kukanyweramo akekaho amafaranga menshi, nijoro akaza kubategera mu mayira afatanyije na bagenzi be bakorana muri ubwo bujura.
Ati: “Uwo mugabo yateye icyuma yari amaze iminsi agurishije inzu bamukekaho amafaranga. Yari ari mu kabari ataha mu ma saa saba z’igicuku, asanga uwo musore wari kumwe n’abandi babiri basanzwe bakorana muri ubwo bujura bamuteze, uwo musore akubita uwo mugabo icyuma mu gice cy’amaso ku bw’amahirwe ntiyamukomeretsa bikabije. Umugabo yahise atabaza irondo riramutabara, rifata uwo musore n’icyuma akigifite mu ntoki abandi barabacika.”
Ndinabo Jean Claude na we utuye mu Kagari ka Buhaza, yanenze abo basore Babura gukura amaboko mu mifuka bakiteza imbere bakoresheje imbaraga zabo, ahubwo bakishora mu bujura n’urugomo.
Ati: “Uwo musore ni uwo mu Mudugudu wa Rukoko, Akagari ka Rukoko. Asanzwe avugwa mu ngeso mbi z’ubujura… Birababaje cyane kubona umusore nk’uriya ufite imbaraga abura kuzikoresha ibimuteza imbere bitagira uwo bibangamiye, akajya acunga abantu bataha akabambura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco avuga ko uyu musore asanzwe akekwaho gutegera abantu mu mayira akabambura, akaba yaragiye afatwa kenshi akajyanwa mu kigo ngororamuco akahava avuga ko yiyemeje guhinduka ariko ingeso ikanga.
Yakomeje agira ati: “Yahise afatwa n’irondo ry’umwuga ry’Umudugudu wa Murambi dushimira cyane, ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu, uwahohotewe ajyanwa kwa muganga ku bw’amahirwe basanga icyo cyuma yamuteye mu maso kitamwangije cyane, aravurwa arataha, asabwa kujya gutanga ikirego muri RIB.”
Gitifu Rwibasira yasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu ngeso mbi zirimo n’ubujura kuko zidahira abazishoramo, ahamya ko mu Karere ka Rubavu imirimo iruhesha icyubahiro ihari ku bwinshi, bityo rukwiye gukoresha amaboko n’ubwenge mu gukor imirimo iruteza imbere igateza imbere n’Igihugu itarugiraho ingaruka.
Yanasabye abaturage muri rusange kujya batangira amakuru ku gihe ku muntu bakekaho ingeso mbi kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba, abashaka guhungabanya umutekano bafatwe bataragira ibyo bangiza, bashyikirizwe inzego zibishinzwe, bigishwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
