Bamwe mu bagore bavuga ko badasobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere, by’umwihariko ingingo yerekeranye no gucura cyangwa menopoze (Menopause). Ni ibyo inzobere mu buzima bw’imyororokere zisobanura ko ari uguhagarika kubyara biturutse ku kutabona imihango mu gihe cy’amezi 12 yikurikiranya.
Mukamurigo Francesca utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Bibare, avuga ko yacuze ataramenya ibyo ari byo ariko ko icyamukuye umutima ari ukubura imihango igihe kinini bigatuma ahangayika.
Ati: “Najyaga nibeshya ko nsobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere ariko naje gusanga ntabwo nzi. Numvaga kuba nsobanukiwe n’ukwezi kwanjye bihagije ariko hari ibirenze kuri ibyo umugore yakabaye asobanukiwe. Nabuze imihango ndahangayika, umubiri wanjye utangira kugira impinduka zidasanzwe, sinamenya ko ndi mu gihe cyo gucura ahubwo nabimenye ari uko ngiye kwa muganga.”
Nadine Isheja wo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Rubona, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ibijyanye no gucura k’umugore, ntacyo abiziho.
Ati: “Uretse kuba nzi ko iyo umugore akuze atongera kubyara, nta bundi bumenyi mfite ku bijyanye no gucura k’umugore. Sindumva n’aho babyigisha haba ku kigo nderabuzima cyacu cyangwa ngo numve Abajyanama b’ubuzima babivugaho. Ngize amahirwe yo gusobanurirwa n’impinduka ziba ku mugore ugeze igihe cyo gucura, nazakigeramo nibura mbifiteho ubumenyi bityo ntibizangore.”
Icyakoze Gratias Nzabahimana w’imyaka 59 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo, avuga ko atangiye kugira ibimenyetso byo gucura yahise ajya kwa muganga bakamubwira ko yakwirinda guhangayika kuko ari ibimenyetso byigaragaza ku mugore wese ugiye gucura.
Ntibyamworoheye kuko ngo yamaze igihe afite umuhangayiko ndetse akurizamo kurwara indwara y’igisukari (diabete). Ati: “Ntangiye kwinjira mu bihe byo gucura nahuye n’ibibazo bikomeye bimviramo uburwayi bwa diyabete n’ibindi ntavugira hano ariko ibyambayeho iyo biba mbifiteho amakuru cyangwa ubumenyi, kwiyakira byari kunyorohera. […] Mvuga ko iyo nza kuba naramenye amakuru ku buzima bw’imyororokere, sinari kugorwa n’ibihe bibi nanyuzemo.”
Inzobere mu buzima bw’imyorokere bw’abagore n’abakobwa, Dr. Nzabonimpa Anicet, asobanura ko gucura (Menopause) ari ikigero kijyana n’uko umuntu agenda akura, akava mu bwana kugeza igihe azasazira.
Akomeza agira ati: “Gucura ni uguhagarara kw’imihango y’umugore bikagaragara nibura amezi 12 yikurikiranya. Bivuze ko umugore abuze imihango ukwezi kumwe cyangwa amezi atandatu ntabwo aba yacuze. Ariko iyo abuze imihango mu gihe cy’amezi 12 akurikiranye kandi akaba ari mu myaka irenze 40 icyo gihe turavuga tuti: ‘umugore yaracuze kuko imihango yarahagaze kandi aba atabyara.”
Dr. Nzabonimpa avuga ko umwana w’umukobwa wese uvutse, avukana za miliyari z’amagi azakoresha ubuzima bwe bwose. Ayo magi ni yo asohoka buri kwezi, byitwa ko umukobwa cyangwa umugore ari mu mihango kandi ko umugore ashobora gutakaza intanga ngore zigera kuri 300 akazajya kugera ku myaka 40-50, ya magi yaremanywe amushizemo.
Agira ati: “[…] yaba amushizemo rero, ntabe agishobora gukora imisemburo yo guhagurutsa ukwezi k’umugore ngo abe yagira ya mihango cyangwa abe afite ubushobozi bwo kwakira intanga ngabo ngo ibe yahura n’intanga ye, abe yasama, abe yabyara, ibyo byahagarara tukaba ari bwo tuvuga ko umugore ageze mu gihe cyo gucura (menopause).
Umukobwa watangiye kujya mu mihango atinze, ashobora no kuzacura atinze kubera ko ayo magi afite, aba yatangiye kuyasohora akuze.”
Akomeza agira ati: “Ubushakashatsi bugaragaza ko nk’inda umugore atwaye ikavuka, ishobora kongeraho ku gihe yari kuzacuriraho imyaka ibiri, bityo umugore wabyaye cyane, uwo ashobora kugera ku myaka 60 akijya mu mihango ataracura neza, kubera ko izo nda yagiye atwara zagiye zihagarika ukwezi kwe, kugahagarika gusohoka kwa ya magi noneho akagira imyaka myinshi yo kugira ngo ya magi azamushiremo, acure.”
Igihe kibanziriza gucura (pre-menopause)
Dr. Anicet avuga ko abagore benshi batangira kugira impinduka mu mubiri wabo. Imihango ihindagurika, kumva ibisa n’ubushyuhe mu mubiri ukaba wabira ibyunzwe kandi ikirere kidashyushye, kugira umunabi, gusinzira nabi, [ …], kugira ibibazo bijyanye n’imitekerereze bitewe n’uko umusemburo utagikorwa, bikanaterwa kandi no kudasinzira neza. Kugabanyuka k’uwo musemburo gutera ibibazo bitandukanye mu mubiri, haba mu nda ibyara, mu magufwa, mu mitsi y’amaraso, mu mabere, ku ruhu, mu miyoboro y’inkari no mu rwungano ngogozi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO) utangaza ko umugore acura hagati y’imyaka 45 na 55.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 600 mu bitaro bine byo mu Rwanda birimo Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ibya CHUK, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ndetse na Kaminuza ya Kigali, bwagaragaje ko 65,2% by’abagore bacuze, bafite ibimenyetso by’agahinda gakabije, 52,2% bo bagaragaje ibimenyetso by’umuhangayiko.
Nubwo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari byinshi, ubushakashatsi bwagaragaje ko 41,2% by’abagore bahuye n’ibi bibazo bagiye kwivuza, gusa muri bo, 1,7% ni bo bahawe uburyo bugamije gufasha abagore guhangana n’impinduka z’umubiri no mu mutwe.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uvuga ko mu 1990, hagaragaye ko ku Isi abagore bari bageze mu gihe cyo gucura bari kuri miliyoni 467, muri bo 60% bakaba bari batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kandi ko bzagera kuri miliyari 1,2 mu 2030, icyo gihe abagore bari mu gihe cyo gucura batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bazaba bangana na 76% ku Isi.