Taliki 25-02-2022
South Sudan-Rwanda (Dakar Arena-14h00)
Cameroun-Tunisia (Dakar Arena-23h00)
Kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Gashyantare 2022 i Dakar muri Senegal haratangira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Basketball mu bagabo “2023 FIBA Basketball World Cup, African Qualification”.
Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Cameroun, South Sudan na Tunisia.
Ku munsi wa mbere w’imikino yo mu matsinda, ikipe y’u Rwanda irakina na South Sudan, umukino ubere muri Dakar Arena , saa munani zo mu Rwanda (14h00). Undi mukino muri iri tsinda urahuza ikipe ya Cameroun na Tunisia.
Abakinnyi ikipe y’u Rwanda izifashisha
Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Cheikh Sarr yatangaje abakinnyi 12 azifashisha muri iyi mikino ari bo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Mugabe Aristide, Sangwe Armel, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Shyaka Olivier, Kaje Elie, Nkusi Arnaud, Habimana Ntore, Pierre Thierry Vandriessche, Gasana Kenny, Mpoyo Axel na Kendall Lamar Gray.

Iyi kipe y’u Rwanda yageze muri Senegal taliki 20 Gashyantare 2022 ikaba yari imaze iminsi ikora imyitozo aho yakinnye n’umukino wa gicuti na Misiri taliki 22 Gashyantare 2022 ukarangira ikipe y’u Rwanda itsinze amanota 75 kuri 67.
Biteganyijwe ko izi kipe zizakina hagati yazo imikino ibanza hanyuma muri Nyakanga 2022 hakaba imikino yo kwishyura ubundi ikipe 3 za mbere zikomeze mu cyiciro cya kabiri aho zizahura n’izindi zazamutse mu yandi matsinda atatu zibe 12 hanyuma zizashyirwe mu matsinda 2 y’ikipe 6 zongere zikine hagati yazo hanyuma 2 za mbere muri buri tsinda kongeraho 1 yitwaye neza zibone itike yo kuzaserukira Afurika mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2023 izabera muri Indonesia, Japan na Philippines taliki 25 Kanama kugeza 10 Nzeri 2023.