Perezida Trump azatanga igikombe cy’Isi 2026
Siporo

Perezida Trump azatanga igikombe cy’Isi 2026

SHEMA IVAN

June 24, 2026

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, anagishyikirize ikipe izacyegukana.

Igikombe cy’Isi cyatangiye ku wa 11 Kamena kiri kubera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Fox News ku wa Kabiri, tariki ya 23 Kamena 2026, Gianni Infantino yemeje ko Perezida ari Trump azakurikira umukino wa nyuma ndetse bafatanye gutanga igikombe ku ikipe izacyegukana.

Ati: “Tuzaba turi kumwe na Perezida [Trump] yishimira umukino wa nyuma ndetse anashyikirize igikombe ikipe izagitsindira.”

Muri iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 23, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakira imikino 78 mu mikino 104 igize irushanwa, mu gihe indi izabera muri Mexique na Canada.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga, kuri MetLife Stadium muri Leta ya New Jersey.

Trump yaherukaga gutanga igikombe mu mpeshyi ya 2025, ubwo Chelsea yegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe banyagiye Paris Saint-Germain ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi anashyikirize igikombe ikipe izagitsindira

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA