Kuva taliki 22 kugeza 24 Nzeri 2022, muri GS St Aloys mu Karere ka Rwamagana habereye ingando “Camp” z’umukino wa Basketball z’abana bafite hatarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa “Jr NBA Camp Bye Bye Vacance”. Izi ngando z’iminsi 3 zikaba zarateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ku bufatanye na NBA Africa.
Ku bufatanye bw’izi mpande zombi bwashyizweho umukono mu 2018, biteganyijwe ko irushanwa rya “Jr NBA League” rigiye gusubukura. Iri rushanwa ryitabirwa n’abana 15, baturutse mu makipe y’ibigo by’amashuri 30 mu bahungu n’abakobwa ari na yo makipe akina shampiyona ya Basketball muri Amerika “NBA”.
Ku bufatanye na NBA Africa binyuze mu guteza imbere umukino wa Basketball kuva mu 2018, FERWABA yari ifitanye amasezerano na yo yo gutegura NBA Jr League ariko kubera COVID-19 mu 2020 ntiyashoboye kuba.
Mu ngando zabaye uyu mwaka, aba bana batojwe n’umutoza w’Umunyamerika, Joel Yoba (Basketball Operations NBA Africa), aho yafatanyije n’abatoza 30 b’Abanyarwanda ndetse n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Mutokambali Moise.
Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Mutokambali Moise nyuma y’izi ngando yatangaje ko aho icyorezo kigabanyirije ubukana bongeye gukorana n’abashinzwe NBA JR League ndetse na NBA Africa bemeza ko uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, hagomba gutangira NBA JR League y’abatarengeje imyaka 15 “Jr NBA League”.

Akomeza avuga ko mu gutangira uyu mwaka batekereje ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira bakongera gutangiza Jr NBA League mu mashuri, hategurwa izi ngando zirimo n’amahugurwa y’abatoza ndetse no kongera ububyutse ndetse n’ubumenyi bwa Basketball mu bana batarengeje imyaka 16.
Mutokambali avuga ko ubu bafite ibyiciro bibiri, abatarengeje imyaka 14 ndetse n’abatarengeje imyaka 16 akaba aribo basanzwe bakina icyo cyiciro cy’iryo rushanwa “Jr NBA League” mu bigo by’amashuri.
Mu rwego rwo kongera gukora ubukangurambaga bakoze iki gikorwa “Jr NBA Camp Bye Bye Vacance” kugira ngo basezere abana bari bari mu biruhuko ndetse bajye ku ishuri biteguye ko umwaka w’amashuri ugiye gutangira bazongera kwitabira “Jr NBA League”.
Umutoza Joel Yoba waturutse muri NBA Africa akaba ashinzwe ibikorwa yatangaje ko impamvu nyamukuru y’iyi myitozo ari ukugira ngo bazamure ubumenyi bw’ibanze bw’abana bakiri bato ndetse banafashe abatoza babaha ubumenyi bukenewe bazajyana mu mashuri bigisha abana mu buryo bwiza.

Bamwe mu bana bitabiriye iyi myitozo bagaragaje ko bungutse byinshi bizabafasha kuzamura imikinire yabo. Nziza Lucky ufite imyaka 15 yatangaje ko izi ngando zibungura ibintu byinshi kuko babigisha kugira ikinyapfura, ubumenyi bw’ibanze ku mukino wa Basketball, kudunda umupira n’ibindi bitandukanye.
Ndayisaba Ketia Lydia yavuze ko amaze imyaka 6 akina Basketball akaba yiga muri Notre Dame de la Providence Karubanda yatangaje ko bungutse ibintu byinshi birimo uburyo bw’imikinire nko gukina wugarira, kwambura umupira, gutera imipira mu nkangara, uko uhagarara ugiye gutera umupira mu nkangara n’ibindi bitandukanye.
Akomeza avuga ko ibi byose bizabafasha kuzamura impano zabo kugira ngo bazabashe gutera imbere ndetse n’umukino wa Basketball muri rusange.

